Kanda hano urebe amafoto y'umukino
Kuri uyu wa gatatu tariki ya 25 Ugushyingo 2015, irushanwa ryateguwe n’ikipe ya Rayon Sport ryitwa “Rayon Sport Christmas Cup” nibwo ryatangiye ku bibuga bitandukanye byo mu Mujyi wa Kigali. Iri rushanwa ryitabiriwe n’amakipe umunani agabanyijemo amatsinda abiri akurikira: itsinda rya mbere ririmo amakipe ya Rayon Sport, Kiyovu Sport, Gicumbi FC na Villa Sport Club yo muri Uganda. Itsinda rya kabiri ririmo amakipe ya Police FC, Mukura Vs, AS Kigali na Bukavu Dawa yo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo.
Ku munsi wa mbere w’iri rushanwa, ikipe ya Police FC yatsinze Mukura VS igitego 1-0, umukino ukaba warabereye ku kibuga cya Mumena i Nyamirambo. Ni umukino waranzwe no gusatirana ku mpande zombi cyane cyane mu gice cya mbere ariko ikipe ya Police FC ikanyuzamo ikarusha Mukura VS. Ku munota wa 22 w’igice cya mbere, rutahizamu wa Police FC Usengimana Dany yacitse ba myugariro ba Mukura VS maze atsinda igitego cya Police FC.
Iki gitego cyahaye ingufu abakinnyi ba Police FC ku buryo mu minota ibiri gusa batsinze igitego, byaje gutuma ba myugariro ba Mukura VS bakora amakosa menshi bityo umwe muri bo witwa Habimana Hussein akora umupira mu rubuga rw’amahina biba penaliti. Cyakora amahirwe ntiyasekeye Police FC kuko Nshuti Idesbald yayiteye mu ntoki z’umunyezamu wa Mukura VS.
Igice cya mbere cyaje kurangira gutyo ari igitego kimwe cya Police FC ku busa bwa Mukura VS. Mu gice cya kabiri, ikipe ya Mukura VS yarasatiriye ishaka kwishyura igitego ariko biba iby’ubusa kuko umukino warangiye ku ntsinzi ya Police FC y’igitego kimwe ku busa.
Umukinnyi wa Police FC Mushimiyimana Mohamed niwe watowe nk’umukinnyi witwaye neza mu mukino na sosiyeti ya Startimes, ikaba ariyo muterankunga w’iri rushanwa. Yahembwe dekoderi y’iyi sosiyeti irimo amashusho anyuranye, akazayarebera ubuntu atishyuye amafaranga mu gihe cy’amezi abiri. Nyuma y’umukino, umutoza wa Police FC Cassa Mbungo André yashimiye abakinnyi be uko bitwaye maze abasaba kutirara kuko imikino y’iri rushanwa izakomeza vuba aha. Ku mukino ukurikira, Police FC izakina na AS Kigali kuwa gatanu tariki ya 27 Ugushyingo 2015 ku kibuga cya Kicukiro.
Kinyarwanda
English










