Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Police FC yatsinze Kirehe ku munsi wa 23 wa Azam Premier Ligue.

Kuri uyu wa gatandatu taliki ya mbere Mata, Police FC yatsindiye Kirehe ku kibuga cyayo igitego kimwe ku busa.

Wari umukino wo ku munsi wa 23 wa shampiyona y'umupira w'amaguru Azam Premier Ligue, ukaba wabereye i Nyakarambi mu karere ka Kirehe.

Igitego rukumbi cyabonetse muri uyu mukino cyatsinzwe na Usengimana Danny wa Police FC ku munota wa 27 w'umukino, nyuma y'uko Police FC yari yihariye umukino kuva watangira aho yakomeje guhusha n'ubundi buryo bwari bwabazwe.

Umukino ukaba warangiye nta kipe yongeye kureba mu izamu ry'indi, ariko ku nsinzi ya Police FC y'igitego kimwe ku busa bwa Kirehe FC.

Mu kiganiro n'umutoza wayo, Seninga Innocent yagize ati:"Insinzi y'uyu munsi twayikoreye n'ubwo tutorohewe n'ikibuga kitari cyiza ariko abakinnyi bacu bakoze ibyo nari nabasabye."

Yakomeje avugako n'ubwo Police FC iri ku mwanya wa 2 n'amanota 43  by'agateganyo, intego ari ugukomeza gutsinda imikino isigaye yose.

Ku mukino utaha, Police FC ikazakira Pepiniere FC ku Kicukiro, ubwo shampiyona izaba isubukuwe nyuma yo gusubikwa mu cyumweru cyo kwibuka abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.