Kuri icyi cyumweru Polisi FC yakinnye umukino wa shampiyona wayihuje n’Isonga FC maze Polisi ibasha gutsinda uwo mukino ku gitego 1-0 cyatsinzwe mu gice cya kabiri cy’umukino.
Iyi ntsinzi ikaba yatumye Polisi Fc igira amanota 14, ikaba yaratsinze imikino 3 inganya imikino 5.
Nubwo byagaragaraga ko umukino ushobora kurangira amakipe yombi anganya Polisi Fc yakomeje kotsa igitutu Isonga kugeza ubwo byayihaye amahirwe yo kubona igitego ku munota wa 60 gitsinzwe na Nshuti Disbardi .
Umutoza wa Polisi Fc Andre Cassa Mbungo yavuze ko yishimiye intsinzi maze avuga ko nubwo ikipe ye iri kugenda itsida gahoro gahoro intego ari imwe ari ugutwara igikombe cya shampiyona.
Yavuze ko ishyaka no gushyira hamwe kw’ikipe aribyo byatumye babona igitego ku Isonga bikaba byongera ikizere mu bakinnyi kuko bakina indi mikino bifitemo ikizere.
Yongeyeho ko nyuma yo gukurikiza amategeko mashya ikipe igenda yiyubaka cyane ko ubu akinisha abakinnyi b’abanyarwanda nabo bagenda bamenyerana bikaba bimuha ikizere mu marushanwa ari imbere ko bazayitwaramo neza.
Umukino ubanza Polisi Fc ikaba yari yatsinze Gicumbi 1-0 naho mu mukino wo gufungura shampiyona ikaba yari yatsinze Kiyovu 5-0 naho kuri icyi cyumweru ikaba yaratsinze Isonga FC 1-0.
Kinyarwanda
English











