Kuwa gatatu tariki ya 10 Gicurasi ku kibuga cya Kicukiro habereye umukino ubanza mu irushanwa ry’igikombe cy’amahoro, uyu mukino wa 1/8 wahuje Police FC na Gicumbi FC.
Ni umukino watangiranye ishyaka ryinshi ku mpande zombi amakipe asatirana, ariko Police FC binyuze ku bakinnyi bayo bo hagati ndetse na ba rutahizamu bahererekanyaga umupira neza kurusha Gicumbi FC.
Uku gukina neza ku ruhande rwa Police FC byaje gutanga umusaruro ku munota wa 42 ubwo Police FC yatsindaga igitego cyinjijwe na Mico Justin nyuma yo gutera ishoti rikomeye ariko umuzamu wa Gicumbi FC ntiyabasha kuwugarura igitego kiba kirinjiye.
Gicumbi FC yagerageje uko yakwishyura icyo gitego ariko biba iby’ubusa maze igice cya mbere kirangira gutyo ari igitego 1 cya Police ku busa bwa Gicumbi FC.
Mu gice cya kabiri, amakipe yombi yinjiye mu kibuga atangira gusatirana ku buryo bugaragara, ariko cyane cyane ikipe ya Gicumbi FC kuko yo yashakaga kwishyura igitego yari yatsinzwe mu gice cya mbere.
Uku gushaka igitego kw’iyi kipe ku buryo bwihuse byaje gutuma yibagirwa gufunga izamu ryayo maze abakinnyi ba Police FC bazamukana umupira neza bituma Mico Justin atsinda igitego cya kabiri ku munota wa 84, iminota 90 y’umukino yaje kurangira gutyo ari ibitego 2 bya Police FC ku busa bwa Gicumbi FC.
Nyuma y’iyi ntsinzi, umutoza wungirije wa Police FC Bisengimana Justin, yashimiye abakinnyi be kuba barakurikije inama yabahaye ari nazo zanatumye bitwara neza kugera umukino urangiye, yanabasabye kandi kutirara ngo bumve ko byarangiye kuko hakiriho undi mukino wo kwishyura uzahuza amakipe yombi ku kibuga cya Gicumbi FC mu karere ka Gicumbi kuwa gatandatu tariki ya 13 Gicurasi.
Ikipe izasezera indi nyuma y’igiteranyo cy’uko amakipe yombi yitwaye mu mikino ibiri izahita ibona itike yo gukomeza muri 1/4 , aho hazaba hasigayemo amakipe umunani.
Kinyarwanda
English











