Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Police FC yatsinze Etincelles FC igitego 1-0

Shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda ya 2014/2015 kuri uyu wa gatandatu tariki ya 2 Gicurasi yari yakomeje, Police FC ikaba yari yagiye mu karere ka Rubavu gukina n’ikipe yo muri ako karere Etincelles FC inayihatsindira igitego 1-0.

Umukino watangiye Police FC isatira kurusha Etincelles FC, ariko kubona igitego ntibikunde, igice cya mbere kijya kurangira ku munota wa 38 nibwo Nshimiyimana Amran yatsinze igitego cya  Police FC, ari nako igice cya mbere cyaje kurangira.

Mu gice cya kabiri nabwo Police FC yakomeje gusatira ikarusha ingufu Etincelles FC, ba myugariro bayo bakomeje kwitwara neza, umukino urinda  urangira nta kindi gitego Police FC ibonye.

Nyuma y’umukino, umutoza wa Police FC André Cassa Mbugo yavuze ko yishimiye intsinzi nyuma yo kumara igihe biteguye, akaba avuga ko bagiye gukomeza kwitwara neza  no mu mikino 2 isigaye ngo shampiyona irangire. Kugeza ubu, Police FC ikaba  iri kumwanya wa 3 n’amanota  42.

Uko imikino yose yabaye yagenze

Etincelles 0-1 Police FC

Espoir FC 1-1 AS Kigali

Rayon 3-2 Marines FC

Gicumbi 0 -1 Sunrise

Isonga FC1-0 Amagaju FC

Kiyovu 0-2 APR FC