Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Police FC yatsinze Espoir 4-1

Ikipe ya Police  Football Club yatsinze Espior FC ibarizwa mu karere ka Rusizi ibitego 4-1 mu mukino wa shampiyona wabaye kuri iki cyumweru tariki ya 11 Mutarama ukaba wabereye ku Kicukiro akaba ari umukino wanyuma washoje ikiciro kibanza.

Igitego cya mbere cya Police Fc kikaba cyarabonetse ku munota wa 15 gitsinzwe na  Jacques Tuyisenge .

Kumunota wa 20 Kipsoni  Atuheire yaje kongera amahirwe ya Police Fc maze atsinda igitego cy’umutwe ku mupira yarahawe neza na  Tuyisenge bajya ku ruhuka mu gice cya 1 ari ibitego 2-0.

Mu gice cya kabiri nabwo Police yakomeje gusatira irusha ingufu Espoir ariko rutahizamu wa Espoire aza guca mu rihumye ba myugariro ba Polisi nuko abonera ikipeye igitego. Mugihe abakinnyi ba Espoire bari bakirimo kwishimira intsinzi, ibyishimo ntibyamaze akanya kuko  Idesearb Nshuti, yatsinze igitego cya 3 maze ikizere cya Espoir cyo kwishyura gitangira kuyoyoka.

Igitego cya Nshuti cyatume abakinnyi ba Espoir bakinana igihunga kugeza aho umukinnyi w’inyuma  Katauti Ndikumana yaje kubona ikarita y’umutuku nyuma yo gutera  icupa ry’amazi umusifuzi.

Umukino warakomeje hanyuma ku munota wa 80, Gabriel Mugabo  yinjiza igitego cy’agashingura cumu cya Police Fc cyo guhesha intsinzi umutoza  Andre Cassa Mbugo maze umukino urangira ari ibitego  4-1.

Umutoza wa Police Fc Andre Cassa Mbugo yavuze ko yishimiye intsinzi nyuma yo kumara igihe biteguye ,akaba avuga ko bagiye gukomeza kwitwara neza  no mu kiciro kizakurikiraho.

Yavuze ko bagiye kwitegura bagakosora amakosa yagaragaye ,nubwo hari abakinnyi bamwe bafite imvune yizera ko mu mikino yo kwishyura bazaba barakize bakitwara neza kuburyo afite ikizere cyo kuzatwara igikombe.

Nubwo Police yatsinze ikaba  yagumye kumwanya wa 3 n’amanota  24 mu mikino 13 imaze gukina.

Amakipe 4 yambere

1.      APR FC 32

2.      AS Kigali 27

3.      Police FC 24

4.      Rayon Sport 21