Ku munsi wa 14 wa shampiyona y’icyiciro cya mbere mu mupira w’amaguru hano mu Rwanda, kuwa gatandatu tariki ya 19 Mutarama, ikipe ya Police FC yatsinze Espérance FC ibitego bibiri(2) kuri kimwe(1).
Umukino ukaba warabereye kuri Sitade ya Mumena mu Mujyi wa Kigali. Igice cya mbere cyarangiye amakipe yombi anganya igitego kimwe kuri kimwe. Mu gice cya kabiri Police FC yaje kwiharira umukino akaba ari nabyo byaje gutanga umusaruro itsinda igitego cya kabiri.
Amakipe yombi yakomeje gusatirana ariko biba iby’ubusa. Umukino waje kurangira utyo ari ibitego bibiri bya Police FC kuri kimwe cya Espérance FC.
Twabibutsa ko Police FC nanone yari yarabashije gutsinda Espérance FC mu mukino ubanza muri shampiyona ibitego bibiri kuri kimwe. Uyu mukino ukaba wari warabereye ku kibuga cyo ku Kicukiro.
Nk’uko umutoza wa Police FC Sam Ssimbwa yabitangaje nyuma y’uwo mukino, yavuze ko iyi nsinzi bayikesha gukorera hamwe no gukorana ingufu by’abakinnyi be.
Nyuma y’iyo nsinzi, Police FC yagize amanota 27 mu mikino 14, ikaba irushwa amanota 6 na APR FC iri ku mwanya wa mbere n’amanota 33.
Simbwa yakomeje avuga ko intego ye ari ugutwara igikombe.
Kinyarwanda
English











