Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Police FC yatsinze AS Kigali ifata umwanya wa kabiri naho Danny Usengimana yandika amateka

Ku munsi wa 29 wa shampiyona ubanziriza uwa nyuma ikipe ya Police FC itahanye amanota atatu itsindiye AS Kigali ku kibuga cyayo i Nyamirambo, ni umukino amakipe yombi yacakiranye kuri uyu wa Gatanu maze Police FC itsinda ibitego bitatu kuri kimwe cya AS Kigali.  

Umukino warimo ingufu nyinshi n'ubuhanga ku makipe yombi, aha kandi Police FC yashakaga kongera gutsinda AS Kigali dore ko umukino ubanza Police FC nabwo yatsinze AS Kigali ku kibuga cya Kicukiro ibitego bitatu kuri kimwe.

Ibitego bitatu byombi bya Police FC byinjiye mu gice cya mbere, ku munota wa gatandatu gusa rutahizamu Danny Usengimana yafunguye amazamu ku ishoti rikomeye Mico Justin yararekuye umuzamu wa AS Kigali Bate Shamiru ntiyafata umupira neza hanyuma Usengimana ahita atsinda.

Danny Usengimana wa Police FC niwe uyoboye ba rutahizamu mu gutsinda ibitego byinshi.

Ku munota wa 29 rutahizamu Songa Isaie yaciye mu rihumye abinyuma ba AS Kigali atsinda igitego cya kabiri, hanyuma ku munota wa 36 Danny Usengimana atsinda igitego cya gatatu byatumye anatsinda ibitego bibiri wenyine muri uyu mukino.

Igitego cy'impozamarira cya AS Kigali cyatsinzwe na Papy Chimanga kuri penaliti, iyi ntsinzi yatumye Police FC ifata umwanya wa kabiri n'amanota 58 ikurikiwe na APR FC n'amanota 56 gusa iyi ikaba ifite umukino izahuramo na Rayon Sports kuri iki cyumweru, mu gihe umukino wa nyuma Police FC izakina na Marines ku Kicukiro taliki ya 15 Gicurasi. 

http://police.gov.rw/fileadmin/user_upload/News_Images/index.jpg

Rutahizamu Songa Isaie na Danny Usengimana bishimira igitego cya kabiri

Rutahizamu wa Police FC Danny Usengimana yahise aca agahigo ko kuba umukinnyi wa mbere w'umunyarwanda utsinze ibitego byinshi muri shampiyona y'u Rwanda imyaka ibiri yikurikiranya ndetse aca n'akandi gahigo ko kuba umukinnyi wa mbere utsinze ibitego 18 nyuma y'imyaka 10 ishize shampiyona y'umupira w'amaguru ikinwa mu Rwanda.

http://police.gov.rw/fileadmin/user_upload/News_Images/mico_justin.jpg

Rutahizamu Mico Justin ahanganye na myugariro wa AS Kigali Iradukunda Eric (Radu)