Police FC yitwaye neza muri shampiyona y’umupira w’amaguru mu cyiciro cya mbere itsinda Amagaju FC yo mu karere ka Nyamagabe igitego kimwe ku busa.
Uyu mukino ukaba wari uw’umunsi wa cumi wa shampiyona “Turbo King National League”, umukino ukaba wabereye kuri Sitade ya Kicukiro kuri iki cyumweru tariki ya 15 Ukuboza.
Umukino ugitangira amakipe yombi yarasatiranye, ariko Police FC ikanyuzamo ikarusha Amagaju FC guhanahana neza umupira cyane cyane abakinnyi bo hagati. Uku gutanga neza umupira kwa Police FC byari bigiye gutanga umusaruro kuko ku munota wa 26 Ndaka Fréderic ukina ku ruhande rw’inyuma rw’ibumoso yahinduye neza umupira mu rubuga rw’amahina rw’Amagaju FC ariko ba myugariro bohereza umupira muri koruneri.
Amagaju FC yaje kwisubiraho ku munota wa 33 nyuma yo gutera umupira uremereye mu izamu rya Police FC ariko umunyezamu Ganza Alexis arawufata. Igice cya mbere cyaje kurangira gutyo nta kipe ibonye igitego.
Mu gice cya kabiri ibintu byaje guhinduka nyuma y’uko Police FC ishyizemo abakinnyi babiri aribo Nshimiyimana Imrani wasimbuye Peter Kagabo naho Twagizimana Fabrice asimbura Gasozera Hassan. Police FC yaje gufungura amazamu ku gitego cyatsinzwe n’umukinnyi Uwilingiyimana Amani ku munota wa 21 wigice cya kabiri. Iki gitego kikaba cyaratsinzwe ubwo umunyezamu w’Amagaju FC yagaruraga umupira wari utewe mu izamu na Tuyisenge Jacques maze Uwilingiyimana Amani akawushyira neza mu rushundura.
Umukino waje kurangira gutyo Police FC itahukanye intsinzi y’igitego kimwe ku busa bw’Amagaju FC. Umunyamabanga akaba n’Umuvugizi wa Police FC CSP Jean Népo Mbonyumuvunyi, yavuze ko n’ubwo Police FC yagiye ihusha uburyo bwinshi bwo gutsinda ibindi bitego, ngo icya ngombwa ni amanota atatu. Kuri we ngo yizeye ko iyi kipe ye izakomeza kwitwara neza mu mikino izakurikiraho.
Kugeza ubu, Police FC ifite amanota 17.