Ku mukino ubanza wa ½ w’igikombe cy’amahoro, kuri uyu wa gatatu tariki ya 11 Kamena Police FC yateye intambwe iyerekeza ku mukino wa nyuma w’igikombe cy’amahoro, nyuma yo gutsinda ikipe ya SEC Academy ibitego 4 kuri 2. Umukino ukaba wabereye kuri sitade ya Mumena I Nyamirambo.
Uyu mukino ukaba watangiye Police FC igaragaza ko ifite inyota yo gutsinda ibitego, bikaza kuyihira ubwo ku munota wa 17 myugariro wa Police FC Uwiringiyimana Amani yatsindaga igitego cya mbere nyuma gato umukinnyi wa SEC Usengimana Danny arakishyura, ariko ku munota wa 34 na none myugariro wa Police FC Mugabo Gabriel atsinda igitego cya 2.
Police FC yakomeje gusatira igaragaza ko ifite inyota yo gutsinda ibitego byinshi, ni nako byaje gukenda ubwo ku munota wa 40 rutahizamu Sina Jerome yatsinze igitego cya 3 no ku munota wa 45 w’igice cya mbere atsinda icya 4.
Mu gice cya kabiri, SEC yaje ishaka kwishyura, iza no gutsinda igitego cya 2 cyatsinzwe na Muganza Isaac, umukino urinda urangira ari ibitego 4 bya Police FC kuri 2 bya SEC Academy.
Nyuma y’umukino, umutoza wa Police FC yavuze ko n’ubwo atsinze atishimiye ba myugariro be kuko bakoze amakosa yatumye batsindwa ibitego 2. Yakomeje avuga ko agiye kwita kuri ba myugariro be ngo bakosore udukosa twagaragaye, ariko nanavuga ko afite icyizere ko azatsinda n’umukino wo kwishyura akagera ku mukino wa nyuma.
Rutahizamu wa Police FC Sina Jerome nawe yavuze ko azakora uko ashoboye agahesha ikipe ye iki gikombe cy’amahoro.
Kinyarwanda
English











