Ubwo kuva mu mpera z’iki cyumweru Shampiyona 2014/2015 y’umupira w’amaguru mu Rwanda yatangiraga, Ikipe y’umupira w’amaguru ya Polisi y’u Rwanda (Police Football Club) yayitangiye neza aho yatsinze umukino wayo wayihuzaga n’ikipe ya Gicumbi FC igitego kimwe ku busa(1-0), umukino wabereye ku kibuga cya Gicumbi FC.
Umukino ugitangira amakipe yombi yarasatiranye, ariko Police FC ikanyuzamo ikarusha Gicumbi FC guhanahana neza umupira cyane cyane abakinnyi bo hagati. Uku guhana neza umupira kwa Police FC byatanze umusaruro kuko ku munota wa 18 w’igice cya mbere rutahizamu Sebanani Emmanuel Crespo yatsindaga igitego.
Ikipe ya police FC yakomeje isatira cyane ndetse inahusha ibitego binshi byabaga byabazwe, ariko umukino uza kurangira gutyo Police FC itahukanye intsinzi y’igitego kimwe ku busa bwa Gicumbi FC.
Umutoza wa Police FC Cassa mbungo yatangaje ko yishimiye uko abakinnyi be bitwaye muri uyu mukino, ngo n’ubwo Police FC yagiye ihusha uburyo bwinshi bwo gutsinda ibindi bitego, ngo icya ngombwa ni amanota atatu.
Kuri we ngo yizeye ko iyi kipe ye izakomeza kwitwara neza mu mikino izakurikiraho.
Kinyarwanda
English











