Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Police FC yatangiye shampiyona itsinda umukino wayo wa mbere

Kuri iki cyumweru tariki ya 29 Nzeri kuri sitade ya  Kicukiro mu karere ka Kicukiro habereye umukino wa shampiyona y’umupira w’amaguru mu Rwanda mu cyiciro cya mbere. Uyu mukino wo ku munsi wa mbere wa shampiyona wahuje Police FC na Esperance FC yo ku Kimisagara mu Mujyi wa Kigali, ukaba watangiye Police FC isatira ku buryo ku munota wa 11 w’umukino Police FC yaje kubona penaliti ku ikosa ryari rikorewe rutahizamu Habyarimana Innocent mu rubuga rw’amahina. Cyakora iyo penaliti ntiyabashije kwinjira kuko umunyezamu wa Esperance FC yaje gukuramo umupira nyuma yo gucunga neza aho Sebanani Emmanuel bita Crespo yari yawuteye mu ruhande rw’ibumoso rw’izamu.

Police FC yaje gutegereza umunota wa 24 w’umukino kugira ngo ibone igitego cyatsinzwe na Twagizimana Fabrice bita Ndikukazi ku mupira wari uvuye muri koruneri.

Esperance FC ntiyacitse intege kuko yaje guhindura umukino maze biranayihira kuko ku munota wa 37 yaje gushyiramo igitego cyiza nyuma y’uburangare bw’abakinnyi b’inyuma ba Police FC. Igice cya mbere cyaje kurangira amakipe yombi anganya igitego kimwe.

Igice cya kabiri kigitangira Police FC yazanye ingufu nyinshi nyuma yo gusimbuza abakinnyi babiri aribo Sebanani Emmanuel na Nshimiyimana Imrani maze hakinjiramo Tuyisenge Jacques na Mutarambirwa Djabil.

Ibyo rero byaje gutanga umusaruro kuko ku munota wa 7 Tuyisenge Jacques yatsinze igitego cya kabiri cya Police FC. N’ubwo amakipe yombi yakomeje gusatirana umukino waje kurangira ari ibitego bibiri bya Police FC kuri  kimwe cya Esperance.