Ku munsi wa kabiri w’imikino yo guhatanira igikombe cya Cecafa kitiriwe umuyobozi mukuru w’u Rwanda Nyakubahwa Paul Kagame, kuri uyu wa gatandatu tariki ya 9 Kanama, ikipe ya Polisi y’u Rwanda (Police FC) yatangiye imikino yayo itsinda ikipe yo muri Sudani (El Merreikh) igitego kimwe ku busa (1-0).
Umukino watangiye bigaragara ko buri kipe yiga umukino w’iyindi, ariko Police FC ikanyuzamo ikarusha El Merreikh. Ni muri urwo rwego ku munota wa 18 w’igice cya mbere umukinnyi wa Police FC Kipson Atuhere yatsinze igitego cya mbere cy’umutwe.
Igice cy kabiri cyatangiye Police FC ishaka igitego cya kabiri, ariko El Merreikh nayo igashaka kwishyura ariko ba myugariro ba Police FC bakabyitwaramo neza.
Umukino waje kurangira nta gihindutse Police FC itahanye amanota atatu.
Nyuma y’umukino umutoza wa Police FC yatangaje ko yishimiye gutsinda uyu muukino aho yagize ati:”Ndashimira abakinnyi banjye, bumviye amabwiriza nabahaye kandi intego yacu ni ukugera kure hashoboka”.
Umukino wari wabanje Vital’o ikaba yari yatsinze Benadir ibitego 5 kuri 1 (5-1).
Kinyarwanda
English











