Ubuyobozi bw’ikipe y’umupira w’amaguru ya Polisi y’u Rwanda, Police Football Club (Police FC), bwahaye amasezerano umunyazambiya witwa Mphande Albert Joel nk’umutoza mushya w’iyi kipe.
Mphande wigeze gukina umupira w’amaguru, afite ubunararibonye mu by’umupira w’amaguru bw’imyaka 20, akaba yarashyize umukono ku masezerano yo gutoza Police FC kuwa kane tariki ya 3 Mata, kuri uyu wa gatanu akaba yakoresheje abakinnyi imyitozo ye ya mbere yabereye kuri Sitade ya Kicukiro.
Mphande ufite imyaka 40 y’amavuko, aje gutoza Police FC avuye mu ikipe ya Nkwazi FC yo muri Shampiyona ya Zamabiya.
Umuvugizi wa Police FC Superintendent of Police (SP) Regis Ruzindana, yavuze ko ubunararibonye bw’umutoza Mphande hari umusaruro buzazana mu ikipe.
Yavuze ati:”Dushingiye ku bunararibonye afite mu mupira w’amaguru, turizera ko hari ikintu gishya azazana muri Police FC, kandi yanatwijeje ko azongerera ubumenyi abakinnyi, bagakina umupira mwiza, bakarushaho kwitwara neza.”
Uyu mutoza mushya wa Police FC yatangiye gutoza mu mwaka 1999, aho yatozaga abana bo mu ishuri ry’umupira w’amaguru rya Chiparamba ryo muri Zambiya, aho mu mwaka wa 2002 iyi kipe y’abana yatozaga yatwaye igikombe gihuza amashuri y’umupira w’amaguru aturuka mu bihugu bitandukanye gikinirwa mu gihugu cya Denmark kizwi nka “Dana cup” muri uwo mwaka akanatwara ikindi kizwi nka “Gothia cup” gikinirwa muri Sweden, avuga ko yizera ko hari byinshi byiza azageza kuri Police FC.
Kugeza ubu Police FC iri ku mwanya wa 7 n’amanota 27, ikaba irushwa amanota 11 n’ikipe ya mbere AS Kigali, aho isigaje imikino 11 ngo Shampiyona y’u Rwanda (Azam National Premier League) irangire.
Mphande yavuze ati:”Imyitozo ya mbere nkoresheje iranshimishije. Nari nzi ko abakinnyi batari buhite bumva neza imitoreze yanjye, nibakomeza gushyira mu bikorwa ibyo mbatoza, tuzahindura urutonde rwa Shamiyona Police FC ize mu myanya ya mbere.”
Yakomeje avuga ati:”Nasanze Police FC ifite abakinnyi bakiri bato, nkunda gukorana n’abakinnyi bato, kuko mu mitoreze yanjye nakunze gutoza abana kandi nkunda ko bumva ibyo ubatoza vuba, kandi bakagira na Disipuline."
Ubu Mphande ni umutoza wungirije w’ikipe y’igihugu ya Zambiya y’abatarengeje imyaka 17, akaba yarigeze no kuba umutoza wungirije y’iy’abatarengeje 15.
Mphande yasoje gukina umupira w’amaguru kubera imvune y’igihe kirekire yagize mu 1998 aho yakiniraga ikipe yo mu cyiciro cya mbere mu Bufaransa yitwa Olympic Marseille, akaba afite impamyabushobozi yo mu rwego rwa B itangwa n’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Burayi (Union of European Football Associations –EUFA).
Mu makipe yakiniye kandi harimo amakipe akomeye yo muri Zambiya nka Lusaka Dynamos, Zanaco FC na Eagle Stars.
Kinyarwanda
English











