Ikipe y’umupira w’amaguru ya Polisi y’u Rwanda (Police Football Club) yasinyishije abakinnyi babiri mu rwego rwo kwitegura Shampiyona y’umwaka utaha.
Abasinyishijwe ni : Hegman Ngomirakize, ukina hagati, akaba yaravuye muri APR FC na Isaac Muganga,ukina imbere,akaba we yaravuye muri Rayons Sports.
Umuvugizi wa Police FC, Chief Inspector of Police (CIP), Jean de Dieu Mayira, yagize ati:"Ndemeza ko twamaze gusinyana amasezerano na Ngomirakiza na Muganga. Ubu n’abakinnyi ba Police FC".
Yakomeje agira ati:"Twari dufite icyuho mu bakina hagati n’imbere.Ukuza kw’aba bakinnyi bombi b’abahanga kandi b’inararibonye kuduha ikizere ko ikipe ubu yuzuye. Umutoza afite uruhare rukomeye mu gutoranya abakinnyi bo kugura. Ntiduteganya kugura abandi nyuma y’aba bombi keretse umutoza aramutse asanze ari ngombwa mu rwego rwo kuziba icyuho yaba yabonye".
Na none,CIP Mayira yavuze ko Police FC yongereye abasezerano abakinnyi bane aribo : Jacques Tuyisenge, Fabrice Twagizimana ( Ndikukazi), Marcel Nzarora (Umuzamu) na Gabriel Mugabo.
Yagize ati:"Abatoza n’abakinnyi bari mu kiruhuko bakaba bazatangira imyitozo y’imikino ya Shampiyona y’umwaka utaha ku itariki 27 Nyakanga 2015".
Police FC yatwaye igikombe cy’amahoro cy’uyu mwaka itsinze Rayons Sports igitego kimwe ku busa.
Siporo ni bumwe mu buryo Polisi y’u Rwanda isabanamo no gushyikirana n’abaturarwanda, ibyo bikaba bituma abaturage barushaho kuyiyumvamo, bityo bagafatanya nayo kurwanya no gukumira ibyaha aho batuye.
Kinyarwanda
English











