Umukino wahuje amakipe yombi wabereye mu karere ka Rwamagana kuwa gatandatu tariki ya 24 Ukwakira2015. Uyu mukino watangiranye imbaraga nyinshi ndetse n’ishyaka ku mpande zombi, aho ba rutahizamu bageragezaga gusatira. Ikipe ya Sunrise yaje kubona igitego hakiri kare ku munota wa kabiri w’igice cya mbere cyatsinzwe na Bahame Arafat. Abakinnyi ba Police FC bakomeje gusatira bashaka kwishyura igitego ariko biranga igice cya mbere cy’umukino kirangira gutyo ari igitego 1-0.
Mu gice cya kabiri ba rutahizamu ba Police FC bakomeje umurava wo gusatira biza no gutanga umusaruro ku munota wa cyenda w’igice cya kabiri, Songa Isaie atsinda igitego cyo kwishyura. Umutoza wa Police FC Cassa Mbungo Andre,yakuyemo Mushimiyimana Mohamed na Nshuti Idesbald ashyiramo Imurora Japhet na Usengimana Danny ku buryo umukino wahise uhindura isura ba myugariro ba Sunrise babona akazi gakomeye.
Umukino warakomeje amakipe yombi akina neza ariko iminota 90 irangira amakipe yombi agabanye amanota kuko banganyije igitego 1 -1.
Umutoza wa Police FC Cassa Mbungo Andre nyuma y’umukino yavuze ko abakinnyi be bagomba gushyiramo imbaraga kugira ngo batsinde imikino iri imbere. Kugeza ubu Police FC ifite amanota 12 ikaba imaze gutsinda imikino itatu,inganya indi itatu. Ntiratsindwa umukino n’umwe. Biteganyijwe ko umukino utaha,Police FC izawukina na Gicumbi FC, ku kibuga cya Kicukiro, tariki ya 1 Ugushyingo. Mu yindi mikino yabaye,APR FC yanganyije na Rayon Sport 0-0,Amagaju atsinda Musanze FC ibitego 2-1, Rwamagana City itsida Bugesera FC ibitego 2-0, Marines 0-0 Espoir FC.Ku Cyumweru, tariki ya 25 Ukwakira 2015: AS Kigali irakirira Kiyovu Sports ku Mumena (Nyamirambo),Gicumbi FC irakirira Mukura VS i Gicumbi, Etincelles FC irakirira AS Muhanga kuri Tam Tam
Kinyarwanda
English











