Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Police FC yanganyije na Kiyovu Sport igitego 1-1

Ikipe ya Police FC yanganyije na Kiyovu Sport igitego 1-1 mu mukino wo ku munsi wa 9 wa shampiyona y’umupira w’amaguru mu Rwanda. Uyu mukino wabaye kuwa gatandatu tariki ya 7 Ugushyingo 2015 ubera kuri sitade Amahoro i Remera mu Mujyi wa Kigali. Uyu mukino watangiranye ishyaka cyane ku mpande zombi. Ku munota wa kabiri gusa w’igice cya mbere, ikipe ya Police FC yabonye igitego cyitsinzwe na myugariro wa Kiyovu Sport Alexis Ngirimana nyuma y’uko Mugabo Gabriel wa Police FC yari ateye umupira n’umutwe mu izamu rya Kiyovu Sport, ku mupira wari uhinduwe neza na rutahizamu wa Police FC Habyarimana Innocent. Cyakora ibi byishimo bya Police FC ntibyatinze kuko ku munota wa 17 rutahizamu wa Kiyovu Sport Muhindo Jean Pierre yatsinze igitego cyo kwishyura nyuma y’ishoti rikomeye yateye maze umunyezamu wa Police FC Mvuyekure Emery ntiyamenya aho umupira unyuze. Amakipe yombi yakomeje gusatirana ariko igice cya mbere kirangira gutyo ari igitego kimwe kuri kimwe.

Mu gice cya kabiri Police FC yaje ishaka igitego ariko ba rutahizamu Usengimana Dany na Songa Isaie ntibabyaza umusaruro amahirwe babonye yo gutsinda ibitego. Umukino wakomeje kurangwa no gushaka ibitego ku mpande zombi ariko iminota 90 y’umukino irangira gutyo amakipe yombi agabanye amanota, ibi bikaba byaratumye Police FC iza ku mwanya wa 4 n’amanota 17 aho ikurikira AS Kigali, APR FC ndetse na Rayon Sport, zose uko ari eshatu zikaba zifite amanota 18. Umutoza wa Police FC Cassa Mbungo Andre nyuma y’umukino yavuze ko ikipe ye yakinnye umukino uryoheye ijisho ariko ibura  amahirwe yo kwegukana amanota atatu, akomeza avuga ko hakiri imikino myinshi ku buryo ikipe ye izakomeza kwitwara neza.

Umwe mu bafana bakomeye ba Police FC uzwi ku izina rya Van Damme nyuma y’uyu mukino, yavuze ko ababajwe no kuba ikipe ya Police FC itaratsinze  uyu mukino, akomeza avuga ko byose bibaho mu mukino. Yakomeje avuga ko we n’abafana ba Police FC bazakomeza gushyigikira ikipe yabo kuko n’amakipe ari imbere arusha Police FC inota rimwe. Yagize ati:” twizeye ko mu mikino itaha ikipe yacu izitwara neza, turacyafite icyizere kuko imikino ikiri myinshi”.