Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Police FC yanganyije na APR FC 1-1

Ku kibuga cy’imikino cya Kicukiro habereye umukino wo ku munsi wa gatatu wa shampiyona y’umupira w’amaguru mu Rwanda. Uyu mukino wahuje APR FC na Police FC. Uyu mukino wari ishiraniro ku mpande zombi, ukaba waratangiye ikipe ya APR FC irusha Police FC cyane cyane mu bakinnyi bo hagati ndetse na ba rutahizamu. Ibi byaje gutanga umusaruro ku ruhande rwa APR FC ubwo rutahizamu wayo Iranzi Jean Claude yacikaga ba myugariro ba Police FC maze agatera ishoti rikomeye mu izamu ryari ririnzwe n’umunyezamu Mvuyekure Emery maze igitego cya mbere cya APR FC kiba cyirinjiye.

Police FC yashatse uko yishyura icyo gitego ku buryo amahirwe babonye ku munota wa 25 na 31 ntacyavuyemo maze igice cya mbere kirangira gutyo ari igitego kimwe cya APR FC ku busa bwa Police FC.

Mu gice cya kabiri Police FC yakomeje gusatira cyane ku buryo uko kotsa igitutu ab’inyuma ba APR FC byaje kuvamo igitego cya Police FC ku munota wa 29 cyatsinzwe na Songa Isaie ku mupira wari  utewe muri koruneri na Ndatimana Robert. Police FC yakomeje gusatira izamu rya APR FC cyane cyane ba rutahizamu aribo Tuyisenge Jacques na Usengimana Danny ariko umukino urinda urangira amakipe yombi anganya igitego kimwe.

Umutoza wa Police FC Cassa Mbungo André yashimiye abakinnyi be uburyo bitwaye  mu gice cya kabiri ngo kuko mu gice cya mbere bitwaye nabi ari  nabyo byabaviriyemo gutsindwa igitego. Yakomeje avuga ko umukino ikipe ye yakinnye mu gice cya kabiri aribwo bwa mbere bari bakinnye neza kuva iyi shampiyona yatangira. Cassa Mbungo André akaba yaravuze ko afite icyizere ko ikipe ye izakomeza kwitwara neza mu mikino izakurikira.

Kuri uyu wa gatanu kandi tariki ya 25 Nzeri 2015, abapolisi bakorera hirya no hino bakomeje amarushanwa y’umupira w’amaguru ahuza amashami bakoreramo. Ku munsi wa kabiri w’ayo marushanwa amakipe yagiye ahura ku buryo bukurikira:

Ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe ibijyanye gususurutsa mu birori no mu bikorwa bya Polisi (Police Band) yatsinze Interforce igitego 1 ku busa. Umukino ukaba warabereye kuri sitade ya Kicukiro. SP David Kabuye ayobora Ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe ibijyanye gususurutsa mu birori no mu bikorwa bya Polisi akaba yaravuze ko ikipe ye yarushije ku buryo  bugaragara Interforce, ngo intego akaba ari ukuzatwara igikombe.

 Muri iri  tsinda ry’aya makipe yombi harimo n’ikipe y’Ishuri rikuru rya Polisi y’u Rwanda (NPC) ryo mu karere ka Musanze. Rikaba ryari ryaruhutse.

Mu wundi mukino ikipe y’abapolisi bakorera mu Ntara y’i Burasirazuba yatsinze Intara y’Amajyaruguru ibitego bitatu ku busa. Umukino wabereye mu karere ka Rulindo. IP Emmanuel Kayigi ni umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’i Burasirazuba akaba yaravuze ko ikipe y’iyo ntara ikomeye cyane ngo ku buryo nta kipe n’imwe batinya kandi bizeye gutwara igikombe.

Yakomeje avuga ko bafite imyitozo ihagije kandi ubuyobozi bwa Polisi muri iyo ntara buba hafi abakinnyi kandi bukabaha ibikenewe byose kugira ngo bitware neza. Muri iri tsinda haruhutse ikipe ya Polisi yo mu Mujyi wa Kigali. Ikipe ya Polisi y’Intara y’Amajyepfo yo yatsinzwe n’Ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe kubungabunga umutekano wo mu muhanda ibitego 3-2.

 Umukino ukaba warabereye kuri sitade ya Muhanga. Haruhutse Intara y’Uburengerazuba. Mu rindi tsinda, ikipe y’icyicaro cya Polisi y’u Rwanda cya Kacyiru irakina kuri uyu wa gatandatu  tariki ya 26 Nzeri n’Ishuri rya Polisi y’u Rwanda rya Mayange, umukino urabera i Nyamata mu karere ka Bugesera. Hakaba hagomba kuruhuka ikipe  y’Ishuri rya Polisi y’u Rwanda rya Gishali.

Imikino ya kimwe cya kabiri isoza aya marushanwa izatangira taliki ya 9 Ukwakira ikazabera ku kibuga gito cya Remera inyuma ya Sitade Amahoro  ndetse  no kuri sitade ya Kicukiro,umukino wa nyuma uzaba taliki ya 23/10 ukazahuza amakipe abiri azaba yatsinze muri ½.