Kuri uyu wa gatandatu tariki ya 7 Kamena, imikino yo guhatanira igikombe cy’amahoro yakomeje ikaba yari igeze muri ¼ aho yahataniraga kujya muri ½.
Ni muri urwo rwego ikipe ya Police FC yari yahuye na Musanze F C, umukino ukaba wabereye kuri sitade ya Kicukiro.
Umukino watangiye amakipe yombi yigana bigaragara ko ntayo ishaka gukora ikosa ryo gutindwa igitego hakiri kare, ariko Police FC ikanyuzamo ikereka Musanze ko iyirusha.
Igice cya mbere kijya kurangira, rutahizamu wa Police FC Sina Jerome yaciye mu rihumye ba myugariro ba Musanze atsinda igitego cya mbere.
Nyuma y’iminota 5 y’igice cya kabiri, Peter Kagabo wa Police FC yatsinze igitego cya 2.
Umukino wakomeje buri kipe isatira nibwo ku munota wa 31 w’igice ya kabiri umukinnyi wa Musanze FC witwa Wayi Yeka yaboneye ikipe ye igitego cy’impozamarira, uretse ko ntacyo icyo gitego cyayimariye kuko umukino waje kurangira ari ibitego 2 bya Police FC Kuri 1 cya Musanze FC.
Iyi nsinzi ya Police FC ikaba yatumye ikomeza mu kiciro gikurikira cya ½ cyo guhatanira igikombe cy’amahoro.
Kinyarwanda
English











