Mu gihe mu Rwanda amakipe y’umupira w’amaguru ari mu gihe cy’igura n’igurisha ry’abakinnyi, ikipe ya Police FC nayo ntiyasigaye kuko kugeza ubu imaze kugura abakinnyi bagera muri batanu. Ku mugoroba wo kuri uyu wa Kabiri tariki ya 30 Kamena ubuyobozi bwa Police FC bwasinyishije umukinnyi witwa Evode Ntwari wakiniraga ikipe ya Mukura VS. Yasinye amasezerano yo kuzakinira Police FC mu gihe cy’imyaka ibiri.
Umuvugizi wa Police FC, Chief Inspector of Police (CIP) Maurice Karangwa yavuze ko Ntwari Evode yaguzwe mu rwego rwo gukomeza hagati mu ikipe.
Yagize ati “Nibyo koko Ntwari Evode yasinye amasezerano yo kuzakinira Police FC igihe cy’imyaka ibiri. Twamuzanye mu rwego rwo gukomeza hagati mu ikipe anasatira izamu.”
Umuvugizi wa Police FC akomeza avuga ko Ntwari Evode aje asanga abandi bakinnyi bashya bagera muri bane baherutse kwinjizwa mu ikipe barimo: Twizerimana Martin Fabrice wavuye mu ikipe ya Kiyovu Sport, Iradukunda Eric (Radu) wavuye muri Rayon Sport, umunyezamu Janvier Kwizera (Rihungu) wavuye mu ikipe ya Bugesera FC na Aboubakar Uwiduhaye waguzwe mu ikipe ya Heroes.
CIP Karangwa yifurije ishya n’ihirwe aba bakinnyi bashya kandi asezeranya abakunzi ba Police FC ko ikipe izakomeza kwiyubaka kugira ngo igere ku ntego yayo y’intsinzi.
Kinyarwanda
English











