Ikipe ya Polisi y’u Rwanda y’umupira w’amaguru yaguze abakinnyi 4 bashya izifashisha muri shampiyona ya Turbo King izatangira kuri 18 Ukwakira kimwe no muyandi marushanwa.
Abo bakinnyi bashya akaba ari Muhamed Mpozembizi, ukina mubinyuma myugariro waturutse muri Musanze FC, hari kandi Idisbaridi Nshuti akaba ari rutahizamu akaba we yaraje aturuka muri Mukura FC, Rashid Karisa na Habamahoro bombi bakina hagati mu kibuga bakaba baravuye muri Seke academy na Gicumbi FC.
Umuvugizi wa Polisi FC Chief Inspector (CIP) Jean de Dieu Mayira, akaba yemeje ayo makuru avuga ko Polisi yaguze abakinnyi bashya nyuma yo kureka abakinnyi bayo bari basanzwe bayikinira.
Muri abo bakinnyi bavuye muri Polisi FC harimo Sina Jerome, Mutuyimana Musa, Habimana Musa, Ndaka Fredrick na Kagabo Peter.
Mayira yavuze ko kuba abakinnyi bamwe baragiye bava muri Polisi bishobora kuyihungabanya ho gato ariko ko Polisi yahisemo kugura abandi abakinnyi bashya kandi ba bahanga, ukurambagiza aba bakinnyi bikaba byarakozwe n’ umutoza mukuru wa Polisi Cyane cyane ko asanzwe azi shampiyona yo mu Rwanda akaba anazi abakinnyi bashobora kumufasha kuzitwara neza ndetse akaba yatwara n’ ibikombe bitandukanye.
Mu irushanwa riheruka ryari rigamije kuwanya ibiyobyabwenge mu rubyiruko, Polisi FC ikaba yari yaratsinze Etincelle ku mukino wanyuma iyitsinze ku mapenariti 9 ku 8.
Kinyarwanda
English











