Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Police FC yageze muri 1/4 cy'igikombe cy'amahoro

Ikipe ya Police FC yasezereye Sunrise mu mikino ya kimwe cya munani y’igikombe cy’amahoro nyuma yo kuyitsinda ibitego bibiri kuri kimwe umukino ukaba warabereye kuri Sitade Mumena i Nyamirambo kuwa kane tariki ya 18 Kamena 2015.

Umukino watangiranye ishyaka ryinshi cyane ku ruhande rw’abasore b’umutoza Casabungo Andrew wa Police FC, wabonaga bafite umurava wo gusatira, ku munota wa 23 mu gice cyambere rutahizamu Nshuti Idesbarde yafunguye amazamu atsinda igitego  ku mupira wari uturutse muri koruneri.

Sunrise FC nayo yanyuzagamo igasatira, maze ku munota wa 35 rutahizamu wa Sunrise Bunani Jean d’Amour aca murihumye ba  ba Police FC maze arekura ishoti, umuzamu Nzarora Marcel ntiyabasha kurinda izamu rye, igice cya mbere kirangira amakipe yombi anganya igitego kimwe kuri kimwe.

Mu gice cya kabiri amakipe yombi yatangiranye imbaraga, ariko Police FC ikanyuzamo  igasatiraga cyane, bayikorera n’amakosa menshi. Nyuma yo gutega kapiteni wa Police FC  Tuyisenge Jacques umusifuzi yatanze uburenganzira bwo guhana ikosa (Coup franc),  rutahizamu Habyarimana Innocent ntiyazuyaje yahise atsinda igitego cya kabiri.

Mu minota ya nyuma y’umukino,  ikipe ya Sunrise yarasatiriye cyane ikoresha imbaraga ishaka kwishyura ariko ba myugariro ba Police FC bayobowe na Mugabo Gabriel bayibera ibamba, umukino urangira Police FC itahanye intsinzi ihita ibona itike yo mu cyiciro gikurikiyeho gisigayemo amakipe 8.

Nyuma y’umukino, umutoza wa Police FC Casabungo Andrew yatangaje ko abakinnyi be bari bateguye mu mutwe ariyo mpamvu babashije kwitwara neza mu mukino.

Yagize ati” abasore banjye bari bateguye mu mutwe cyane ari nayo mpamvu wabonaga bakina umupira mwiza mu gice cya mbere ndetse bakanabasha no gutsinda ikipe ya Sunrise, urebye Sunrise nayirushije imbaraga zo mu mutwe”

Abajijwe uko yitegura ikipe ya Kiyovu bazahura muri kimwe cya kane Cassa yagize ati” imikino yose nyitegura kimwe, ikipe ya Kiyovu n’ikipe nziza ikomeye ariko ngomba gukoresha imbaraga kugira ngo nayo mbashe kuyisezerera”

Police FC izahura na Kiyovu Sport muri kimwe cya kane, umukino ukomeye uzaba ku cyumweru taliki ya 21 Kamena.

Police FC ikaba ikomeje kwiyubaka igamije kwitegura shampiyona y’umupira w’amaguru y’umwaka utaha wa 2015-2016. Yamaze kongeramo amaraso mashya nyuma yo kugura abakinnyi bakurikira: Neza Anderson ukina hagati akaba yari amaze igihe yitoreza mu gihugu cya Espagne, Ndatimana Robert na Mushimiyimana Mohammed bakinaga muri Rayon Sports.