Umuvugizi w’ikipe y’umupira w’amaguru ya Polisi y’u Rwanda(Police FC) Chief Inspector of Police (CIP) Jean de Dieu Mayira, yatangaje ko Police FC yamaze kubona ubuzima gatozi, buyemerera bidasubirwaho gukora mu buryo bwemewe n’amategeko nk’ikipe y’umupira w’amaguru mu Rwanda.
CIP Mayira yagize ati:”Mu kwezi gushize, ikigo cy’igihugu cy’imiyoborere (RGB) cyatwemereye ubuzima gatozi, bivuze ko ubu ikipe yacu ifite ibyangombwa bisabwa bikazafasha mu guteza imbere umupira w’amaguru mu Rwanda”.
Yanavuze kandi ko Police FC yaguze abandi bakinnyi babiri bazayifasha muri uyu mwaka aribo Twagirimana Innocent bakuye muri Esperance yo mu cyiciro cya kabiri ukina ku ruhande na Niyonzima Jean Paul bakuye muri AS Kigali we ukina nka rutahizamu.
Kuri aba bakinnyi, CIP Mayira yagize ati;”Mbere y’uko igihe cy’igura n’igurishwa cyirangira mu Rwanda, aba bakinnyi twari twararangije kumvikana nabo ndetse n’amakipe bakinagamo, n’ubwo hari utubabazo duto twari tutarakemuka, ariko ubu abakinnyi n’ikipe bakiniraga ndetse na Police FC twarangije kubikemura”.
Mu mukino wa mbere wayo muri Shampiyona 2014/2015, wabaye ku cyumweru tariki ya 18 Ukwakira, Police FC yatsindiye Gicumbi FC ku kibuga cyayo igitego kimwe ku busa (1-0), ku mukino wa kabiri uzaba kuri uyu wa gatatu tariki ya 22 Ukwakira, Police FC ikaba izahura na SC Kiyovu ku Kicukiro.
Kinyarwanda
English











