Uyu munsi tariki ya 07 werurwe 2015, kuri Stade ya Kigali Nyamirambo, habaye umukino wahuje ikipe ya APR na Police FC. Uwo mukino watangiranye ishyaka ryinshi ku mpande zombi. APR yabanje kotsa igitutu Police FC ariko yihagararaho, ntibyabujije APR ariko kuyitsinda ibitego bibiri mu gice cyambere Police FC byaje kwishyurwa na Police FC muri icyo gice kijya kurangira. Mu gice cya kabiri amakipe yakomeje kotsanya igitutu buri yose ishaka kubona ikinyuranyo ariko umupira waje kurangira nta kindi gitego gitsinzwe.
Ibitego 2 bya Police FC byatsinzwe na Havugimana Jean Paul ku munota wa 30 ku mupira yari ahawe na Habyarimana Innocent agitsindisha umutwe, icya kabiri cyabonetse ku munota wa 39 gitsinzwe na Nshimiyimana Imran kuri centré yahawe na Innocent Habyarimana nacyo akinjiza n’umutwe.
Ku ruhande rwa APR, igitego cya mbere cyatsinzwe na Iranzi Jean Claude, igitego cya kabiri gitsindwa na Bigirimana Issa.
Kinyarwanda
English











