Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Police FC muri 1/8 cy’irangiza mu gikombe cy’amahoro

Police FC yabonye itike iyigeza muri 1/8 cy’irangiza cy’igikombe cy’amahoro nyuma y’insinzi y’ibitego 5-1 yatsinze ku mukino wo kwishyura yahuragamo na Unites Stars kuri uyu wa gatatu taliki ya 26 Mata kuri sitade ya Kicukiro.

Byabaye ibitego 6-1 mu mikino yahuje aya makipe yombi, dore ko mu mukino ubanza Police FC yari yatsindiye United Stars igitego kimwe ku busa mu Kabagali, igitego cyatsinzwe na rutahizamu Ndayishimiye Antoine Dominique mu minota ya nyuma.

Mu mukino w’uyu munsi, waranzwe no kwiharira umupira ku ruhande rwa Police FC byaje no gutanga umusaruro ubwo ku munota wa 14 w’umukino Police FC yafunguraga amazamu ku gitego cyatsinzwe na myugariro Mpozembizi Muhamed, nyuma y'iminota itandatu gusa rutahizamu Danny Usengimana atsinda igitego cya kabiri maze igice cya mbere kirangira ari 2-0.

Igice cya kabiri nacyo cyaranzwe no kwiharira umukino ku ruhande rwa Police FC ari naho haje kuvamo gutsinda ibindi bitego bitatu;  byose bikaba 5 birimo 3 byatsinzwe na Usengimana Danny mu gihe ibindi bibiri byatsinzwe na Mpozembizi Mohamed na Ngomirakiza Hegman winjiye mu kibuga asimbuye.

Nyuma y’umukino, umutoza wa Police FC , Innocent Seninga akaba yatangaje ko bishimiye kurenga icyi cyiciro, ko ikipe atoza igiye gukaza imyitozo ngo izashobore kurenga n’icyiciro cya 1/8 cy’iri rushanwa aho igomba kuzahura na Gicumbi FC nyuma yo gusezerera Miroplast FC.