Penaliti ya 11 yatewe n’umunyezamu Nzarora Marcel yasezereye Atletico y’i Burundi muri CECAFA Kagame cup, ikipe yo mu Rwanda ikaba izakina umukino wa nyuma kuko muri ½ Police FC izahura na APR FC kuri uyu wa Gatanu.
Police FC ikaba ariyo kipe rukumbi yatsinze imikino yose yo mu itsinda.
Umukino wa Police FC na Atletico warangiye baguye miswi
Byabaye ngombwa ko amakipe yombi yitabaza penaliti, Akanakimana Noah wa Atletico yabanje gutsinda iya mbere kimwe nka Tuyisenge Jacques wa Police FC.
Mubango Tresor wa Atletico yahushije iya kabiri, yahise ikosorwa neza na Sina Jerome.
Issa Dieudonne yatsindiye Atletico naho Ndaaka Frederic wari winjiye mu kibuga asimbuye arayihusha. Police FC yinjije 2-2 za Atletico.
Muhuza Patient yatsinze iya kane kimwe na Habimana Moussa wa Police gusa iyatewe na Nzamukunda Fiston yakubise igiti cy’izamu ariko aya mahirwe ya Police FC ayoyoka ubwo Mbaraga Jimmy yateraga hanze y’izamu.
Penaliti 5 zikurikiyeho zinjijwe neza ku mpande zose, iza Police FC zitsindwa na Ngendahimana Eric, Twagizimana Fabrice, Kagabo Peter, Mugabo Gabriel na Mutuyimana Moussa. Police FC penaliti 10-10 Atletico.
Hatahiwe abanyezamu, Kandolo ayitera inyuma maze Nzarora Marcel, umunyezamu wa Police FC ayinjiza neza babona itike ya ½ ku nshuro ya mbere bakinnye CECAFA Kagame cup.
Police FC izahura muri ½ na APR FC ikipe zo mu Rwanda zkaba zizakina umukino wa nyuma hagati y’izagukomeza hagati ya Azam FC vs El Merreikh na KCCA vs Atlabara, ndetse indi yo mu Rwanda ikine umwanya wa gatatu.
Gahunda y’imikino isigaye
Uyu munsi Kuwa Gatatu, tariki ya 20 Kanama 2014, ¼ cy’irangiza
El Merreikh vs Azam saa 2.30pm stade ya Kigali
KCCA vs Atlabara saa 5.00pm stade ya Kigali
Kuwa Gatanu, tariki ya 22 Kanama 2014, ½ cy’irangiza
APR FC vs Police FC stade Amahoro
El Merreikh vs Azam VS KCCA vs Atlabara
Penaliti ya 11 Nzarora Marcel yateye, nyuma y'aho umunyezamu wa Atletico ayihushije yahise iha itike police FC yogukina ½ kirangiza.
Kinyarwanda
English











