Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Police FC ku mwanya wa gatatu nyuma yo gutsinda AS Kigali

Ku  munsi wa 14 wa shampiyona, umukino w'ishiraniro wahuje ikipe y'Umujyi wa Kigali na Police FC urangiye AS Kigali itsinzwe ibitego bitatu ku busa ibi bitumye Police FC ifata umwanya wa gatatu bidasubirwaho, umukino wabereye kuri Stade ya Kicukiro uyu munsi taliki ya 20 Mutarama 2017.

Umukino watangiranye ishyaka ryinshi aho AS Kigali yarushaga Police FC inota rimwe gusa ishaka kugumana umwanya wa gatatu ariko byaje guhinduka ku munota wa 40 ubwo rutahizamu Songa Isaie wagiriwe ikizere n'umutoza Seninga uyu munsi akamubanza mu kibuga nawe siyamutenguha ahita afungura amazamu.

Police FC yakomeje gusatira cyane AS Kigali ubona ko ishaka intsinzi nyuma y'iminota itanu gusa rutahizamu Mico Justin wavuye muri AS Kigali nawe ahita atsinda igitego cya kabiri iyi kipe yaturutsemo, igice cya mbere kirangira ari ibitego bibiri bya Police FC kubusa bwa AS Kigali.

Igice cya kabiri Police FC yatangiranye ishyaka cyane, wabonaga ko ishaka itsinzi y'uyu munsi ari nako AS Kigali nayo inyuzamo igasatira ariko myugariro ba Police FC Habimana Hussein na Umwungeri Patrick bayibera ibamba.

Ku munota wa 80 rutahizamu uyoboye abandi Danny Usengimana yatsinze igitego cya gatatu ku ishoti rikomeye umuzamu wa AS Kihali Bate Shamiru ntiyakurikira icyi cyanabaye igitego cya 11 atsinze muri shampiyona.

Umukino warangiye Police FC yegukanye amanota atatu byanatumye irusha AS Kigali amanota 2 ku rutonde rwa shampiyona aho yafashe umwanya wa gatatu n'amanota 28 ibi binatanga ikizere kuko hasigaye imikino 16 ngo shampiyona irangire.

Nyuma y'umukino umutoza Seninga Innocent yatangaje ko iyi ntsinzi ariyo imushimishije kuva shampiyona yatangira by'umwihariko ayikesha abakinnyi be.

Seninga yagize ati" Intsinzi mbonye ndayikesha abakinnyi banjye bakurikije amabwiriza nabahaye twari tumaze icyumweru cyose mbigisha uko tuzakina na AS Kigali ikigaragara bakurikije ibyo nababwiye byatumye dutsinda uyu mukino"

Seninga kandi yasoje ashimira ubuyobozi bukuru bwa Polisi y'igihugu n'ubwa Police FC muri rusange uburyo bahora hafi ikipe muri byose bityo bikazamura akanyamuneza mu bakinnyi, akomeza avuga ko urugendo rwo gushaka igikombe rugikomeje.

Mu izina rya bagenzi be Kapiteni Nzarora Marcel yatangaje ko iyi ntsinzi bayituye myugariro Twagizimana Fabrice (Ndikukazi) wavunikiye mu mikino wa Espoir i Rusizi bamwifuriza gukira vuba akagaruka kubafasha urugendo rwo gushaka igikombe, umikino utaha Police FC izerekeza i Rubavu aho izahura na Marine ku italiki ya 28 Mutarama 2017.