Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Police FC ku mukino wa nyuma w’igikombe cy’amahoro

Ni nyuma yo guhigika ikipe ya APR FC ku mukino wa kimwe cya kabiri cy’irangiza wo kwishyura   w’igikombe cy’Amahoro aho ikipe zombi zaguye miswi ubusa ku busa , ukaba wabaye kuri uyu wa gatatu taliki ya mbere Nyakanga  ku kibuga  cya Kicukiro ari nacyo Police FC isanzwe ikiniraho  .

Umukino wari ishiraniro kuko amakipe yombi yari yanganyije nanone ku mukino ubanza, bityo Police FC ikaba yari ikeneye kunganya ubusa ku busa kugirango igere ku mukino wa nyuma kubera igitego yatsinze ubwo yakirwaga na APR FC.

 Uyu mukino kandi waranzwe n’ishyaka  ryinshi ku mpande zombi  ndetse mu gice cya mbere n’icyakabiri hose nta kipe n’imwe yigeze igaragaza gucika intege.

Twakwibutsa ko kandi  Police FC ari inshuro ya kane  icakiranye na APR FC  muri aya marushanwa ariko Police FC ikaba yari itarabasha gutsinda iyi kipe.

Muri aya marushanwa y’igikombe cy’Amahoro Police FC imaze kugera ku mukino wa nyuma inshuro eshatu itsindwa na APR FC, umwaka ushize yatsinzwe igitego kimwe ku busa, ibi akaba ari kimwe mu byakomezaga uyu mukino waje kurangira Police FC yigaranzuye ikipe ya APR FC.

Ku mukino wa nyuma ,Police FC izahura na Rayons Sport nayo yahageze ikuyemo Isonga FC kuri uyu wa kabiri, ukazaba ku wa gatandatu  taliki ya 4 Nyakanga ku munsi wo kwibohora.