buyobozi bukuru bwa Polisi y’u Rwanda bwamurikiwe ku mugaragaro abakinnyi ikipe ya Police FC izifashisha mu mwaka w’imikino wa 2013-2014, kuri uyu wa Gatanu tariki ya 27 Nzeri ku cyicaro gikuru cya Polisi y’u Rwanda ku Kacyiru.
Umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda, IGP Emmanuel K. Gasana, yabanje kwambika nimero 16 kapiteni wa Police FC Uwacu Jean Bosco ndetse n’abandi bakinnyi bakaba bagiye bambikwa nimero zabo n’abayobozi batandukanye ba Polisi y’u Rwanda .
Hakurikireho guha ikipe ya Police FC impanuro kuri shampiyona izatangira mu mpera z’iki cyumweru, igikorwa kikaba cyasojwe n’ubusabane.” IGP Emmanuel K. Gasana mu ijambo rye, yagize ati” Turashaka ko tugira ikipe itsinda, igaha n’ishema Polisi y’u Rwanda kandi igahora ku isonga”. IGP Emmanuel K. Gasana akaba yijeje Police FC ko ubuyobozi bwa Polisi y’u Rwanda buzakora ibishoboka byose iyo kipe igatera imbere.
Umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda akaba yakomeje avuga ko uru rugendo ikipe itangiye muri shampiyona, abakinnyi nabo bagomba kuzagaragaza umwete bityo intego iyi kipe ifite yo gutwara igikombe cya shampiyona ikagerwho.
Umuyobozi wa Police FC Twahirwa Louis (Dodo) we yasabye abakinnyi ba Police FC gukorana umurava bagaharanira ko iyi kipe iba ku isonga muri shampiyona. Yabasabye by’umwihariko kutazajya basuzugura amakipe yitwa ko ari mato, ibyo bikazabafasha kugera ku ntsinzi.
Umutoza wa Police FC Sam Simbwa yashimye igikorwa cyakozwe n’ubuyobozi bukuru bwa Polisi y’u Rwanda cyo kwakira Police FC, akaba yavuze ko byongereye ingufu iyo kipe. Yavuze ko Police FC yiteguye guhatana n’andi makipe bityo umusaruro ukazagaragarira mu kibuga.
Kapiteni wa Police FC Uwacu Jean Bosco nawe yishimiye iki gikorwa cyo kubakira no kubambika za nimero ,akaba yavuze ko kidasanzwe mu mateka ya Police FC. Kuri we na bagenzi be bikaba bibongerera ishyaka n’icyizere cyo kuzagera kure muri iyi shampiyona.
Uwacu Jean Bosco akaba yavuze ko uku gushyigikirwa n’ubuyobozi bukuru bwa Polisi y’u Rwanda byabashimishije, akaba yijeje ko nabo bagiye gushyiramo ingufu kugira ngo bazagere ku musaruro ushimishije.
Police FC yaguze abakinnyi bashya nka Mutarambirwa Djabil wahawe nimero 10, Mugabo Gabriel wambitswe nimero 8, Kipson Atuheire wahawe nimero 14, Nzarora Marcel yambitswe nimero 21, Sebanani Emmanuel “Crespo” yahawe nimero 7, Gasozera Hassan azambara nimero 12 na Mutabazi Jean Paul we azajya yambara nimero 23.
Nyuma y’iki gikorwa, abakinnyi ba Police FC bahise berekeza mu mwiherero i Gikondo, ku munsi wa mbere wa shampiyona bazakina na Esperance FC ku Cyumweru tariki ya 29 Nzeri 2013 kuri sitade ya Kicukiro.