Nk’uko bigaragazwa n’ingengabihe isubiwemo y’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda (Ferwafa), ku munsi wa mbere wa shampiyona y’umupira w’amaguru mu Rwanda, (Turbo King National Football League), tariki 19 Ukwakira, ikipe ya Police FC izahura n’ikipe ya Gicumbi FC.
Uyu mu kino Police FC ikazawukinira ku kibuga cy’ ikipe ya Gicumbi FC, nyuma y’ iminsi 3 ikipe ya Police FC ikazahura n’ikipe ya Kiyovu Sports yo mu mugi wa Kigali.
Iri rushanwa ry’umupira w’amaguru, ubundi ryari riteganyijwe gutangira tariki ya 20 Nzeri, biba ngombwa ko ryigizwa imbere kugirango habanze hacyemurwe ikibazo cy’abakinnyi bafite ubwenegihugu buiri (2).
Nyuma yo gusubika iyi shampiyona,bikababiteganyijwe ko imikio izajya iba hagati mu cyumweru no mu mpera zacyo,kugirango izarangirire igihe,dore ko byar iteganyijwe ko izasozwa muri Mata umwaka utaha.
Nyuma yo guhura na Kiyovu sports, Police FC izakurikizaho umukino uzayihuza n’ikipe y’I Rwamagana Sunrise, iyi kipe ikaba aribwo ikizamuka mu cyiciro cya mbere, nyuma ikazahura na AS Kigali.
Police FC igiye gukina shampiyona y’uyu mwaka imaze kugura abandi bakinnyi nka, Mpozembizi Muhamed, ukina nka myugariro wavuye mu ikipe ya Musanze, Nshuti Idesbard wavuye muri Mukura Victory Sports, Karisa Rashidi na Habamahoro Vincent, aba bakaba baravuye muri Sec Academy no muri Gicumbi FC.
Kinyarwanda
English











