Police FC yatomboye ikipe ya Atlabara yo muri Sudani y’Amajyepfo, aho aya makipe azahura mu marushanwa y’Afurika ahuza amakipe yatwaye ibikombe mu bihugu byabo (CAF Confederation Cup), azatangira mu kwezi kwa Gashyantare umwaka utaha, umukino ubanza uzabera hano mu Rwanda.
Ikipe izarokoka hagati ya Police FC na Atlabara izahura n’izatsinda hagati ya Vita Club yo muri Repubulika Iharanira Demokarasi Congo ndetse na Akwa United yo muri Nigeria.
Umuvugizi wa Police FC Chief Inspector of Police (CIP) Mayira tumubajije ku birebana na Tombola yabaye kuwa gatanu ushize yagize ati” Atlabara ni ikipe nziza kandi tutavuga ko yoroshye kuko ifite abakinnyi beza bakomoka mu gihugu cya Uganda ndetse n’Abanya Sudani kandi mwabonye ibyo bakoreye Sudani y”Amajyaruguru muri CECAFA Ishize.
Ni ikipe rero utapfa gusuzugura kuko muri ruhago byose birashoboka, igihari ni uko twitegura tukazabasha kwitwara neza mu matsinda akurikira”.
Ikipe ya Police FC yaherukaga muri iri rushanwa mu mwaka wa 2013, ikaba yitabiriye iri rushanwa ku nshuro ya kabiri.
Kugeza ubu Police FC imaze kwegukana ibikombe 3 aribyo: igikombe cyo kurwanya ruswa yatsindiye mu mwaka w’2013 mu kwezi kw’Ukuboza, igikombe cy’Agaciro development fund yegukanye mu kwezi kwa Kanama 2015 n’igikombe cy’Amahoro yatwaye muri uyu mwaka wa 2015 mu kwezi kwa Nyakanga, itsinze Rayon Sport igitego 1-0.
CIP Jean de Dieu Mayira yakomeje adutangariza ko magingo aya nta kibazo ikipe ifite kandi ngo n’ubwo bahamagaye abakinnyi bagera ku icumi mu ikipe y’igihugu nta mbogamizi, ngo kuko n’abasigaye bakora imyitozo neza.
CIP Mayira yagize ati”nta kibazo ubu imyitozo irakomeje kandi irakorwa neza, kuba bamwe mu bakinnyi baragiye mu myitozo y’ikipe y’igihugu Amavubi izakina irushanwa rya CHAN nta mbogamizi, ahubwo biradufasha kuko haba hari urundi rwego bagezeho”
Kugeza ubu, Police FC iri ku mwanya wa kane muri shampiyona y’u Rwanda (Azam Rwanda National League) n’amanota 17, ikomeje imyitozo umunsi k’uwundi mu rwego rwo kwitegura shampiyona n’andi marushanwa anyuranye.
Kinyarwanda
English











