Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Police FC itsinze Rayon Sports ifata umwanya wa kabiri

Shampiyona y’icyiciro cya mbere mu mupira w’amaguru mu Rwanda (Azam Rwanda Premier league) yakomeje kuri uyu wa Gatanu Tariki 21 ukuboza aho yari igeze ku munsi wayo wa 11 Police FC ikaba yari yasuye ikipe ya Rayon sports mu mukino wabereye kuri Stade ya Kigali I Nyambirambo ukarangira Police FC yegukanye amanota 3 ku nsinzi y’igitego 1:0.

Ni umukino watangiye ku isaha ya saa 3:30 aho amakipe yombi yatangiye atinyana ariko ikipe ya Rayon sports ikanyuzamo igasatira izamu rya Police FC ariko umunyezamu Aime Bariteze  akabyitwaramo neza.

Amakipe yombi yakomeje gukinira umupira hagati Police FC igasatira ikoresheje imipira miremire iturutse ku muzamu igahabwa abakinnyi b’imbere barimo Peter Otema na Songa Isaie mu gihe abakinnyi b’inyuma ba Rayon sports bakoreshaga impande cyane mu gushaka uko bageza imipira kuri barutahizamu barimo Michael Sarupong na Jonathan Da Silva.

Iminota 45 y’igice cya mbere yarangiye ari 0:0 amakipe yombi ajya ku ruhuka ntayibashije kunyeganyeza inshundura.

 Igice cya kabiri kigitangira Umutoza wa Police FC Albert Mphande  yakoze impinduka aho Iyabivuze Osee wari bwabanje mu kibuga yasimbuwe na Uwimbabazi Jean Paul,mu gihe ahagana ku munota wa 76’ Ndayisaba Hamidou yahaye umwanya Antoine Dominique Ndayishimiye, Songa Isaie agasimburwa na Hakizimana Kevin.

Igitego cya Police FC ari nacyo  rukumbi cyagaragaye muri uyu mukino cyabonetse ku munota wa 90 gitsinzwe na Uwimbabazi Jean Paul ku ishoti riremereye yateye, umuzamu wa Rayon sports ahindukira atora umupira mu rushundura.

Umutoza mu kuru  wa Police FC  Albert Mphande  yavuze ko ikipe ye yari  yiteguye neza uyu mukino agashimira abakinnyi be uko bubahirije amabwiriza bahawe.

Yagize ati “ Ikipe twakinaga yari ikomeye mu busatirizi, twakoze imyitozo yo gukinira umupira hagati ndetse no kumenya guhagarara neza igihe dutakaje umupira.Police FC ni ikipe ikomeye kandi izakomeza gukina ishaka insinzi.”

Mu mikino 10 ya shampiyona police FC imaze gukina  yatsinze  6 itakaza 2 inganya 2 ku rutonde rw’agateganyo police FC ikaba iri ku mwanya wa 2 n’amanota 20 aho irushwa amanota 2 na APR FC iyoboye urutonde.

Umunsi wa 12 wa shampiyona uzakomeza kuri uyu wa 30 ukuboza aho police FC izaba yakiriye Bugesera FC mu mukino uzabera kuri stade ya Kicukiro.