Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Police FC itsinze Mukura VS iwayo

Ku munsi wa kabiri wa shampiyona Police FC ibashije gukura amanota atatu i Huye itsindiye Mukura ku kibuga cyayo.

Umukino watangiye ari ishiraniro ku makipe yombi, Police FC yari yasuye yifuzaga gutsinda umukino wayo wa mbere nyuma yo gutsindirwa i Rubavu na Etincelles, mugihe Mukura VS nayo yashakaga gutsinda umukino wayo wa kabiri.

Amakipe yombi yagerageje gusatirana ariko nta n'imwe yabashije kureba mu izamu bituma iminota 45 irangira ari ubusa ku bundi.

Mu gice cya kabiri, ikipe ya Police FC yakoze impinduka maze rutahizamu Biramahire Abed Christophe asimbura Usabimana Olivier wari wagize ikibazo aho ibi byatanze umusaruro ku busatiriza bwa Police FC aho yakomeje kotsa igitutu Mukura VS.

Nyuma y'izindi mpinduka aho Manishimwe Yves  yasimbuwe na  Muzerwa Amiin  ,ku munota wa 62 atanga umupira mwiza Songa Isaie ntiyazuyaza ahita yinjiza icya mbere cya Police FC.

Police FC yakinanaga ishyaka ryinshi , yakomeje gusatira Mukura maze ku munota wa 72,  rutahizamu Mico Justin utaherukaga mu kibuga kubera imvune atsinda igitego cya kabiri.

Igitego cy'impozamarira cya Mukura VS cyatsinzwe ku munota wa 79 ku mupira wo muri nguni gitsindwa na Nshimiyimana David, umukino urangira Police itsinze ibitego bibiri kuri kimwe.

Nyuma y'umukino umutoza Seninga Innocent yavuze ko iyi ntsinzi ije ikinewe aho yagize ati" twari tumaze igihe kinini tutabasha gutsinda,  uyu munsi tubashije gutsinda ni byiza cyane kuko abakinnyi bose berekanye ishyaka ridasabzwe kandi ndizera ko bizakomeza no ku mukino utaha"

Ku munsi wa gatatu wa shampiyona Police FC izakira Amagaju FC kuri Stade ya Kicukiro.