Igitego cya Ndayishimiye Dominic Savio nicyo gihesheje intsinzi ikipe ya Police FC nyuma yo gutsinda ikipe ya Marines FC. Wari umukino wo ku munsi wa cumi wa shampiyona y'umupira w'amaguru mu Rwanda, uyu mukino Police FC yari yakiriye Marines FC kuri sitade ya Kigali i Nyamirambo.
Iyi ntsinzi ya Police FC itumye igera ku munsi wa cumi idatsinzwe umukino n'umwe, yatsinze imikino irindwi inganya itatu. Igitego cy'uyu munsi cya rutahizamu Ndayishimiye Dominic yagitsinze ku munota wa 20 w'igice cya mbere ku mupira waherekanyijwe hagati ye, Nshuti Dominique Savio ndetse na Mico Justin.
Uyu mukino byagaragaraga ko Police FC irusha Marines kuko yagiye ihusha ibitego byari byabazwe, yanakubise imitambiko y'izamu inshuro eshatu zose.
Twabibutsa ko ikipe ya Police FC yakinnye idafite bamwe mu bakinnyi bayo bakomeye nka Iyabivuze Osée kubera ikibazo cy'amakarita aheruka guhabwa ndetse n'umuzamu wayo wa mbere, Gahungu Habarurema wavunikiye mu mukino baherutse gutsindamo ikipe ya Etincelles FC ndetse na Mico Justin utarangije umukino w'uyu munsi kubera amakarita abiri y'umuhondo yahawe.
Iyi ntsinzi yongeye kuzamura Police FC kuko ubu inganya amanota 24 na APR FC iyoboye urutonde ku kinyuranyo k'ibitego bibiri, zombi zikaba ziyoboye urutonde rwa shampiyona.

Kinyarwanda
English










