Ibitego bya Biramahire Christophe Abed byahesheje itsinzi Police FC aho yatsindaga ikipe ya Kiyovu Sport ku munsi wa 26 wa shampiyona y’ikiciro cya mbere mu Rwanda,umukino wakinwe kuri uyu wa gatanu kuri sitade ya Mumena.
Biramahire yafunguye amazamu ku munota wa gatandatu ndetse aza gutsinda n’icyakabiri ku munota wa 17, byatumye igice cya mbere kirangira ari ibitego 2-0.
Kiyovu sport yaje gutsinda igitego kimwe mu gice cya kabiri ku mupira w’umuterekano , ariko ntacyo byayifashije kuko abinyuma ba polisi bakomeje guhagarara neza mu kugarira izamu ryari ririnzwe na Nzarora Marcel.
Iyi tsinzi yafashije umutoza wa Police FC SENINGA Innocent n’ikipe ye muri rusange kujya ku mwanya wa kabiri wagateganyo aho inganya n’ikipe ya APR FC amanita 51 ariko bagatandukanywa n’umubare w’ibitego bazigamywe. Umutoza SENINGA Innocent yishimiye uko abakinnyi be bitwaye aho yagize ati ” Ndishimye kandi nanashimishijwe n’uko abakinnyi banjye bitwaye, binjiye mu mukino mbere nubwo hatabuze ibitugora ariko twagerageje kuguma mu mukino”.
Yongeyeho ko kuba abakinnyi batandatu ba Polisi FC bahamagawe mu isuzuma rya mbere ry’ibanze mu ikipe y’igihugu ndetse bakaba barakoze igeragenzwa mbere y’uyu mukino byabongereye imbaraga no gukomeza gushakisha amanota meza mu isuzuma ry’ikipe y’igihugu.
Abakinnyi ba Police FC bahamagawe mu igeragezwa ry’ibanze n’umutoza mukuru w’ikipe y’igihugu Antoine Hey ni Ngendahimana Eric, Nzarora Marcel, Mico Justin na Usengimana Danny, Muvandimwe Jean Marie Vianney na Mpozembizi Mohamed.
Police FC izasubukura imikino ya shampiyona y’ikiciro cya mbere tariki ya 20/05/2017 aho izaba yerekeje mu ntara y’iburasirazuba mu Karere ka Nyagatare gukina n’ikipe ya Sunrise FC.
Kinyarwanda
English











