Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Police FC itsindiye Sunrise iwayo ikomeza kotsa igitutu APR FC kurutonde rwa shampiyona

Ku mukino wo ku munsi wa 27 shampiyona Police FC ibashije kwegukana amanota atatu itsinze Sunrise ku kibuga cyayo ibitego bitatu kuri bibiri, umukino wari utoroshye ku mpande zombi wibereye mu Karere ka Nyagatare.

Igice cya mbere cyatangiranye ishyaka ku makipe yombi cyane ku ruhande rwa Police yari yasuye, byanatumye ku munota wa gatanu rutahizamu Songa Isaie afungura amazamu nyuma yo gucenga abinyuma ba Sunrise akarekura ishoti ry'imoso.

Iki gitego ariko cyatumye Sunrise isa nkikangutse, iyi kipe itozwa na Cassabungo Andrée wahoze atoza Police FC wari unafite icyizere cyo kwegukana amanota atatu nyuma yo kwitwara neza mu mikino ishize yasatiriye cyane bituma yishyura igitego itsinda n'icya kabiri igice cya mbere kirangira Sunrise ifite ibitego bibiri kuri kimwe cya Police FC.

Police FC ariko ntiyacitse intege nyuma yo gukurikiza inama z'umutoza Seninga Innocent igice cya kabiri bagarutse mu mukino, ku munota wa 55  ku mupira mwiza yahawe n'umukinnyi wo hagati Nizeyimana Milafa rutahizamu Mico Justin yatsinze igitego icyo kunganya.

Police FC yakinaga isatira cyane nyuma guhindura uburyo bw'imicyinire(Portugal style) ibi byanayihiriye kuko nyuma y'iminota itatu gusa Mico yishyuye rutahizamu Abed Christophe Biramahire yatsinze igitego cy'intsinzi ku umupira mwiza yahawe na myugariro w'ibumoso Muvandimwe JMV.

Nyuma y'umukino umutoza wa Police FC yatangaje ko ikibashishikaje ahanini ari ugutsinda imikino itatu isigaye kugira barebe niba bafata umwanya wa kabiri ndetse no kwitwara neza mu gikombe cy'Amahoro aho bazacakirana na Rayon Sports muri 1/4.

Police FC nyuma yo gutsinda Sunrise byatumye ikomeza kotsa igitutu APR FC yo yatakaje aho yanganyije na AS Kigali igitego kimwe kuri kimwe, amakipe yombi hakaba harimo ikinyuranyo cy'inota rimwe, kuri uyu wa kabiri taliki ya 23 Gicurasi Police FC izakira Espoir ku kibuga cyayo Kicukiro.