Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Police FC ikomeje kwiyubaka igura abakinnyi

Nyuma yo kurangiza umwaka wa shampiyona ku mwanya wa gatanu n’amanota 53, Police FC  ubu ikomeje kwiyubaka igura abakinnyi mu rwego rwo kongera imbaraga no kwitegura shampiyona y’umwaka utaha.

Nyuma kandi yo gusezerera bamwe mu bari bagize ikipe yakinnye umwaka ushize ,  Police FC yazanye umutoza mushya ariwe Innocent Seninga ndetse ikomeje kongeramo amaraso mashya.

Ni muri urwo rwego Police FC imaze kugura abatoza babiri bazafasha  umutoza mukuru aribo Bisengimana Justin uzaba yungirije akaba yaravuye muri Gicumbi FC n’umutoza w’abazamu Claude Maniraho  wavuye muri Etincelles.

Police FC kandi imaze kugura abakinnyi batandatu aribo: Habimana Hussein, umuzamu Nduwayo Danny na Nizeyimana Milafa bose bavuye muri Etincelle; hari kandi  Jean Bosco Akayezu wavuye muri Muhanga  na Ndayishimiye Antoine Dominique wavuye muri Gicumbi FC.

Ku italiki ya 21 Nyakanga kandi,  nibwo Police FC nabwo yaguze abakinnyi babiri aribo  myugariro wakiniraga Mukura VS ukinira n’Amavubi Celestin Ndayishimiye  na rutahizamu wavuye muri AS Kigali witwa Mwizerwa Amini.

Umuvugizi akaba n’umunyamabanga wa Police FC, Chief Inspector of Police(CIP) Jean de Dieu Mayira, atangaza ko aba bakinnyi baje mu rwego rwo kongera ingufu mu ikipe kugirango irusheho kwitwara neza.

CIP Mayira yagize ati:” Aba bakinnyi twabaguze mu rwego rwo kongera ingufu kuko hari  abavuye mu ikipe berekeza ahandi, ni muri urwo rwego twahaye umutoza mushya ububasha  bwo gushakisha abandi bakinnyi abona yakwifashisha mu mwaka utaha wa shampiyona”

Abakinnyi ba Police FC ubu bari mu kiruhuko nyuma y’aho umwaka wa shampiyona ushojwe, nk’uko bitangazwa n’ubuyobozi bw’iyo kipe.