Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Police FC ikomeje kwitwara neza muri shampiyona y'u Rwanda

Imikino y’umunsi wa munani wa shampiyona y’u Rwanda  usize Police FC ku mwanya wa 2 nyuma yo gutsinda Pepiniere ibitego 2 kuri 1 kuwa gatandatu tariki ya 11 Ukuboza, mu mukino wabereye ku kibuga cya Pepiniere kiri i Runda (Ruyenzi ).

Nubwo ikibuga kitari kimeze neza, Police FC yatangiye umukino igaragaza ubushake bwo kubona igitego ariko ntibikunde kuko ikibuga cyakinirwagaho kitatumaga ihanahana imipira neza.

Mu gihe byasaga nkaho amakipe yombi agiye kujya kuruhuka anganya ubusa ku busa, Police FC yaje kubyaza umusaruro amahirwe yabonye, ubwo ku munota wa 44 w’igice cya mbere Mico Justin yazaga guterekera Eric Ngendahimana umupira mwiza, na we agatsinda igitego.

Igice cya kabiri cyatangiye Police FC ikomeza gusatira, nibwo ku munota wa 2 w’igice cya 2 ukaba uwa 46 w’umukino wose,  nyuma yo kutumvikana neza kwa ba myugariro ba Pepiniere, Mico Justin, yaje kwitsindira igitego cya 2 nyuma yo gutanga umupira wari wavuyemo igitego cya mbere.

Ibi bitego bibiri byatumye iyobora umukino, ndetse igenda inarema andi mahirwe yashoboraga kuvamo ibindi bitego bikanga kubera ikibuga kitari kimeze neza, ari nabwo ku munota wa 90 Pepiniere yari iri mu rugo yaje kubona igitego cy’impozamarira cyatsinzwe na Ishimwe Kevin kuri penaliti, umukino urangira ari ibyo bitego 2 bya Police FC kuri 1cya Pepiniere.

Nyuma y’umukino, umutoza wa Police FC Seninga Innocent yashimye abakinnyi be, anavuga ko intego ye ari ugukomeza kwitwara neza, akaba yavuze ati:”Abakinnyi banjye bakoze ibyo nabasabye, ndabashimiye. Twabonaga ko ikibuga ari kibi mbasaba gutera imipira miremire no gutsindira kure, babikoze bikaba aribyo biduhesheje intsinzi.”

Umunsi wa 8 wa shampiyona usize Police FC iri ku mwanya wa 2 by’agateganyo n’amanota 17 inyuma ya Rayon Sports iri ku mwanya wa mbere n’amanota 22.