Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Police FC ikomeje kwitwara neza mu mikino ya Shampiyona

Kuri uyu wa Gatandatu tariki 8 Ukuboza Shampiyona y’icyiciro cya mbere mu mupira w’amaguru mu Rwanda (Azama Rwanda Premier league) yari yakomeje aho igeze ku munsi wayo wa karindwi. Police FC yari yakiriye Marine FC ku Kicukiro aho umukino warangiye Police FC ibonye insinzi y’ibitego bitatu kuri bibiri (3-2)

Ni umukino wari uryoheye ijisho kandi ugaragaramo ishyaka ku makipe yombi ariko Police FC ikanyuzamo ikagaragaza ko inyotewe n’amanota atatu dore ko itari yitwaye neza ku munsi wa Gatandatu wa Shampiyona kuko yari yatsinzwe na Kirehe FC 1-0.

Marine FC niyo yabanje gufungura amazamu aho ku munota wa 13 w’umukino Samba Cedric yatsinze igitego n’umutwe ku mupira wari uvuye muri koruneri yatewe neza na Nyirinkindi Saleh. Police FC yakomeje kwataka maze ku munota wa 22 Peter Otema atsinda igitego cyo kwishyura ku mupira mwiza yari ahawe na Muvandimwe Jean Marie Vianney.

Nyuma y’imitona 4 gusa Police FC yabonye igitego cya 2 cyatsinzwe na Iyabivuze Ose  amakipe yombi ajya kuruhuka Police FC ifite ibitego 2-1.

Igice cya kabiri cyatangiranye imbaraga ubona ko Marine FC ishaka kwishyura ariko ntibyayikundira kuko ku munota wa 70 Police FC yabonye igitego cya 3 gitsinzwe na Iyabivuze Ose, umukino uri hafi kurangira ikipe ya Marine FC yaje kubona igitego cya Kabiri cyatsinzwe kuri coup franc yatewe neza na Nyirinkindi Saleh umukino urangira Police FC yegukanye amanota 3 kunsinzi y’ibitego 3-2.

Mu mikino 7 ya Shampiyona Police FC imaze gukina  yatsinze  itanu itakaza ibiri, ku rutonde rw’agateganyo Police FC ikaba iri ku mwanya wa 4 n’amanota 15 ikaba ina zigamye ibitego 6.

Umunsi wa 8 wa Shampiyona uzakomeza kuri uyu wa kabiri Tariki 11 Ukuboza aho Police FC izaba yerekeje mu karere ka Rubavu gukina na  Etincelles FC mu mukino uzabera kuri Stade Umuganda.