Kuri iki cyumweru tariki ya 11 Kanama 2013 kuri Sitade ya Kigali i Nyamirambo hazabera umukino wa gicuti w’umupira w’amaguru uzahuza Police FC yo mu Rwanda na Kampala City Council Authority (KCCA) yo mu gihugu cya Uganda.
Ubwo twamusangaga ku kibuga cya FERWAFA aho Police FC yakoreraga imyitozo, umunyamabanga akaba n’umuvugizi wa Police FC Chief Superintendent (CSP) Jean Népo Mbonyumuvunyi yavuze ko uwo mukino n’ubwo ari uwa gicuti uzaba utoroshye.
Yabivuze muri aya magambo” ndabona uyu mukino uzaba ukomeye nkurikije abakinnyi Police FC isigaye ifite muri iyi minsi kuko bose mbona ari abahanga”. Kuri we ngo ikindi kizakomeza uwo mukino, ngo ni ishyaka risanzwe riranga amakipe yo mu bihugu byombi iyo yahuye ngo kuko nta n’umwe uba wifuza gutakaza umukino.
Umuvugizi wa Police FC CSP Jean Népo Mbonyumuvunyi (Foto: RNP Media Center)
Umuvugizi wa Police FC yakomeje kandi avuga ko uwo mukino uzafasha ikipe ye gutegura neza shampiyona y’umupira w’amaguru mu Rwanda izatangira mu kwezi kwa Nzeli uyu mwaka. CSP Mbonyumuvunyi yahamagariye abafana ba Police FC ndetse n’abayandi makipe kuzaza kwihera ijisho uwo mukino ngo ndetse n’ibiciro byaragabanutse. Amatike akazagurishwa amafaranga magana atanu, igihumbi, ibihumbi bibiri ariko cyane cyane abanyeshuri bakazinjirira ubuntu, bakaba basabwa kuzaza bambaye imyenda iranga ibigo by’amashuri bigaho ndetse n’amakarita yabo y’ishuri.
Ntibaziyaremye Vianney na Muhozi Jean Baptiste ni abafana ba Police FC, tukaba twabasanze ku myitozo ya Police FC, badutangarije ko atari ubwa mbere baza ku kibuga kureba imyitozo. Bavuze ko kuri bo babona Police FC ikomeye impande zose uhereye mu izamu ryaho kugera kuri ba rutahizamu.
Muhozi Jean Baptiste kuri we, ngo arabona ikipe iyo ariyo yose izatwara shampiyona y’umwaka w’imikino 2013-2014 izaba ibikwiye ngo kuko n’andi makipe asanga nayo adasinziriye.
Twababwira ko Police FC yiyubatse ku buryo bugaragara ikaba ifite abakinnyi bashya yakuye mu makipe atandukanye. Abo ni Jean Paul Mutabazi wavuye muri AS Muhanga, Djabil Mutarambirwa (Kiyovu Sport) , Emmanuel Crespo Sebanani (Mukura), Donatien Jojori Tuyizere (Rayon Sport), Pacifique Mugwaneza (Gicumbi FC) na Kipson Atuheire wavuye mu ikipe ya URA yo muri Uganda.