Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Police FC ikomeje imyiteguro ya ½ cy’igikombe cy’amahoro

Nyuma yo gutsinda ikipe ya Musanze ibitego 2 kuri 1, ikanamenya ko muri ½ izahura na SEC Academy, Police FC ikomeje imyitozo kugirango izitware neza kuri uwo mukino.

Umukino ubanza wa ½ uzahuza Police FC na SEC Academy ukaba uzaba kuri uyu wa gatatu tariki ya 11 Kamena, uwo kwishyura ukazaba tariki ya 27 Kamena.

Mu rwego rwo gukomeza imyiteguro, umuvugizi wa Police FC Chief Inspector of Police (CIP) Viateur Mayira, yavuze ko bazi neza ko uyu mukino utoroshye, bikaba ari muri urwo rwego Police FC ubu yatangiye umwiherero kugirango abakinnyi birinde ibibarangaza. Akaba yagize ati : « Abakinnyi bacu bazi neza ko SEC Academy ari ikipe ikomeye ibabereye mu nzira igana ku gikombe cy’amahoro, uyu mukino tuwiteguye nk’uwa APR FC cyangwa Rayon Sports ».

CIP Mayira yavuze ko Police FC itagomba gusuzugura  SEC Academy ngo ni uko ari ikipe yo mu cyiciro cya 2 kuko ishobora gutungurana. Akaba yagize ati:”Turi kwitegura neza kandi turizera ko tuzatsinda SEC Academy tukagera ku mukino wa nyuma, twizera ko tuzanatwara igikombe".

Aha akaba yatanze urugero rw’aho mu gihugu cy’ubwongereza mu gikombe cy’igihugu (FA) 2013, ikipe ya Wigan athletic yari yararangije kumanuka mu cyiciro cya 2 yatunguranye igatsinda Manchester City igitego 1-0 igatwara igikombe.

Muri ¼ Ikipe ya SEC yo mu cyiciro cya kabiri, yakoze akazi gakomeye ubwo yasezereraga Amagaju iyanyagiye ibitego 4-0, naho Police FC igasezerera Musanze FC iyitsinze ibitego 2-1

Undi mukino wa ½ uzahuza APR FC na Kiyovu, APR FC yo ikaba yarasezereye Rayon Sports iyitsinze ibitego 2-1, naho Kiyovu Sports igatsinda Espoir 1-0.