Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Police FC - Espoir FC

Shampiyona y’umupira w’amaguru mu Rwanda igeze  ku munsi wayo wa  cumi na gatatu.

Mu mikino iba kuri iki cyumweru tariki 11 Mutarama harimo uzahuza Police FC na Espoir FC yo mu karere ka Rusizi,umukino uzabera kuri sitade ya Kicukiro mu saa cyenda n’igice za nimugoroba.

Ubu Police FC iri ku mwanya wa gatatu n’amanota 21 mu gihe Espoir bizahura iri ku mwanya wa cumi  n’amanota 15.

APR FC ni iya mbere n’amanota 29 ikaba ikurikiwe na AS Kigali ifite amanota 24.

Gutsinda kwa Police FC bizayihesha amahirwe yo gutwara igikombe.

Kuri uyu munsi na none AS Kigali izakina na Kiyovu Sport kuri Stade Regional i Nyamirambo.

Mu mikino itanu Police FC imaze gukina muri iyi champiyona, yatsinzemo  itatu inganya ibiri.