Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Poilisi y’u Rwanda irabeshyuza inkuru yanditswe mu kinyamakuru chimpreports

Polisi y’u rwanda yifuje kubeshyuza ibinyoma biri mu nkuru yanditswe n’ikinyamakuru cya Uganda cyitwa Chimreports.com  ku mutwe wayo ugira uti “Rwanda Police Traffic Boss Sacked” ikaba yaranditswe n’uwitwa Edison Akugizibwe ukorera icyo kinyamakuru.

Mu ntangiriro y’iyo nkuru umwanditsi aravuga ko umuyobozi wa polisi ishami rishinzwe umutekano wo mumuhanda  yitwa Jean Marie Vianney Ndushabandi kandi ko yirukanywe na Perezida wa Repubulika Paul Kagame.

Ayo makuru rero akaba yuzuye  ibinyoma gusa;cyane cyane ko  Supt. Jean Marie Vianney Ndushabandi atigeze aba umuyobozi wa polisi ishami rishinzwe umutekano wo mumuhanda nk’uko icyo kinyamakuru kibivuga ahubwo yari Umuvugizi w’iryo shami, ikindi kandi ntabwo yuirukanywe ahubwo hashize ibyumweru bibiri  asimbuwe kuri uriya mwanya kuko we yagiye gukomeza amashuri  kimwe n’abandi bapolisi bo mu Rwanda n’abo muri kano karere mu ishuri rikuru rya polisi (NPC) riherereye mu karere ka Musanze icyiciro cya gatatu.