Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

AMAFOTO: Abapolisi bifatanyije n’abaturage mu muganda rusange usoza ukwezi

Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 28 Gashyantare, Polisi y’u Rwanda yifatanyije n’ubuyobozi bw'inzego z’ibanze n’abaturage bo mu murenge wa Ndera mu Karere ka Gasabo, mu muganda rusange ngarukakwezi.

Ni igikorwa cyaranzwe no kubagara ibiti bisaga ibihumbi 10 byatewe mu mpera z’umwaka ushize wa 2025, ku gasozi kitwa Ubwiza bwa Gasogi mu rwego rwo kurwanya isuri no kubungabunga ibidukikije.

Witabiriwe n'Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda wungirije (DIGP) ushinzwe ubutegetsi n’abakozi, DCG Jeanne Chantal Ujeneza, abayobozi mu nzego z'ibanze n'izindi nzego z'umutekano, aho mu butumwa butandukanye bwatanzwe nyuma y'umuganda, abawitabiriye bibukijwe akamaro k’ibiti harimo no kuba ari isoko y'umwuka mwiza duhumeka,bashishikarizwa kubibungabunga kugeza bikuze kugira ngo bitazangirika.

Abahaturiye by'umwihariko basabwe  gufata iya mbere mu kubyitaho no kureba ko bikura neza, ariko n'abari baturutse kure biyemeza  kuzajya babisura mu buryo buhoraho kugira ngo bizakomeze gusigasirwa kuzageza bikuze bikabasha gutanga umusaruro byitezweho.