Mukiganiro Perezida wa Repubulika ya Centrafrique Catherine Samba Panza yagiranye n’abanyamakuru ejo tariki ya 4 Nzeri mu ngoro y’ umukuru w’ igihugu i Bangui, yashimye uruhare rwa Leta y’ u Rwanda mu kubungabunga no kugarura amahoro rwohereza abapolisi n’abasirikari muri icyo gihugu.
Uyu muyobozi yanashimiye kandi ko u Rwanda rwohereje abapolisi kandi bagatabara mbere y’igihe cyari giteganyijwe muri icyo gihugu cyasejeshwe n’ umutekano mucye, aho yavuze ko iki gikorwa ari: “ntagereranywa”.
Perezida Samba yasobanuye ko igihugu abereye umuyobozi cyanyuze mu bihe bikomeye by’ umutekano mucye byagiye biterwa n’ abantu ku giti cyabo ndetse n’ udutsiko tw’ abantu.
Nyakubahwa Samba yavuze kandi ko guhangana n’ibi bibazo bisaba inzego z’ umutekano zikora kinyamwuga kugira ngo zibashe kugarura amahoro n’ ituze, ndetse izo nzego kandi zikanasangiza ubunararibonye bwazo na Polisi y’ icyo gihugu.
By’umwihariko yashimye intambwe u Rwanda rugezeho, kugeza n’aho rwohereza abapolisi mbere y’uko itariki yateganyijwe n’Umuryango w’Abibumbye igera.
Yagize ati “Kuri ubu hari ubufatanye bukomeye cyane hagati ya Centrafrique n’u Rwanda, kandi ku mpande zombi turishimira iyi mikoranire. Ndashima ko igihe twasabaga abapolisi bagarura amahoro u Rwanda rwabaye urwa mbere mu kutwereka ko bifuza kutwoherereza itsinda ryabo.”
Kuri gahunda y’Umuryango w’Abibumbye, hagaragaza ko abapolisi n’abasirikare bagomba guturuka imihanda yose boherezwa muri Centrafrique bagomba kuhagera ku wa 15 Nzeri, ariko Polisi y’u Rwanda yo yahisemo kohereza mbere itsinda ribanza mu 140 bazagenda mu byiciro bine, ryahagurutse ku wa 1 Nzeri.
Ibi bikaba byarafashije iki gihugu nk’uko Perezida Samba-Panza yabivuze agira ati “Mu byumweru bicye bishize, twagiye tubona udutsiko tw’ abantu bitwaje intwaro banakora ibikorwa by’ubugizi bwa nabi kuko bumvaga ko abacunga umutekano bazaza ku wa 15 Nzeri nk’itariki yatanzwe, ariko kuva aho aba Polisi b’ u Rwanda bahagereye ibi byose byahise bihosha.”
Yongeraho ati “Ukuza kw’abapolisi b’u Rwanda bubahiriza amahoro ni ishema kuri twe, kuko badufasha gukumira ibyo byaha.”
Itsinda ry’ aba Polisi b’ u Rwanda 140, barimo ab’ igitsinagore 14, bazakora ibikorwa byo ku bungabunga no kugarura amahoro, birimo nko kurinda abayobozi bakuru n’ ibikorwa remezo, gukora amarondo n’ibindi.
Catherine Zamba ndetse wigeze no kuba umuyobozi w’ umugi wa Bangui mbere yuko atorerwa kuyobora iki gihugu, yashimiye n’ingabo z’ u Rwanda uruhare rukomeye rwo kubungabunga amahoro kuva zagera muri icyo gihugu mu kwezi kwa Mutarama uyu mwaka.
Yakomeje agira ati, “Kuva bakihagera ndetse bakanahabwa n’ inshingano yo kundinda nk’ umukuru w’ igihugu, nababonyemo kuba ari abasirikare koko b’ umwuga, bafite icyerekezo, bubaha ndetse bafite urukundo.” Ibi byose ni ingezi k’ umusirikare uri mu butumwa bw’ amahoro, ni nayo mpamvu yatumye mbahitamo kugira ngo bandindire umutekano.”
U Rwanda kuri ubu rufite abasirikare 850 mu gihugu cya Centrafrique. Muri bimwe mu bikorwa bikorwa n’ ingabo z’ u Rwanda hakaba harimo, kurinda no guherekeza umukuru w’ igihugu ndetse na Perezida wa Sena, kurinda umutekano w’ abayobozi b’ amadini Gatorika, Anglikani, abayisiramu, ndetse aba basirikare bakaba banarinda gereza nkuru y’ icyo gihugu n’ ibindi bikorwa remezo bitandukanye.
Amakimbirane yanaje kuvamo ubwicanyi bw’ indengakamere mu gihugu cya Centrafrique bwatangiye mu Ukuboza 2013, aho umutwe w’ inyeshyamba Anti- Baraka ushingiye ku idini rya gikirisitu washinjaga undi mutwe w’ inyeshyamba wa Sereka ugizwe n’ abayisiramu kuba warakoraga ibikorwa byo kubahiga no kubica, ibi akaba aribyo byatumye Sereka nayo yirwanaho ndetse bikaza gutuma amagana n’ amagana y’ abantu bicwa abandi bakava mu ngo zabo bahunga iyi mirwano.
Kugeza ubu u Rwanda rufite abapolisi 528 mu butumwa bw’amahoro bw’umuryango w’abibumbye mu bihugu bitandukanye byo ku isi.
Kinyarwanda
English











