Umukuru w’ Igihugu cy’ u Rwanda Nyakubahwa Paul Kagame, ejo tariki ya 18 Kanama, yitabiriye umuhango wo kurahiza Abaminisiteri batandatu, abadepite 3 ndetse n’ umuyobozi wa Polisi wungirije ushinzwe abakozi n’ imiyoborere, Juvenal Marizamunda.
Mu ijambo ry’ umukuru w’ igihugu, muri uyu muhango wabereye mu nteko ishinga amategeko, yashimiye aba bayobozi umurava berekanye mu mirimo bari basanzwe bakora mu nzego z’ ubuyobozi zitandukanye, yanabasabye gukomeza gukora cyane mu mirimo mishya bahawe bityo kugira ngo babashe guteza imbere igihugu cyabo.
Peresida Paul Kagame yasabye kandi abo bireba bose gushyiraho ingamba zikaze zo kurwanya no gukumira impanuka zo mu mihanda n’ icuruzwa ry’ abantu by’ umwihariko icuruzwa ry’ abana babakobwa.
Umukuru w’ igihugu yagize ati, “Gukumira icuruzwa ry’ abana ba bakobwa ntabwo bigomba guharirwa Polisi y’ igihugu gusa, buri mu nyarwanda agomba kubigiramo uruhare.”
Arimo avuga ku mpanuka zimaze iminsi zibera ahantu hatandukanye mu gihugu zanahitanye abantu batari bakye, Perezida Kagame yasobanuye ko ubuzima bw’ umunyarwanda ari ikintu gifite agaciro gakomeye, akomeza avuga ko hagomba gukorwa ibishoboka byose kugira ngo ubuzima bw’ abanyarwanda burindwe impanuka zahato na hato.
Yavuze kandi ko inshingano nyamukuru y’ ubuyobozi ari ukuzuza neza inshingano ze za buri munsi zo gukorera abatura Rwanda ndetse no guteza imbere igihugu muri rusange.
Mbere yuko atorerwa kuba umuyobozi wa Polisi wungirije ushinzwe abakozi n’ imiyoborere, DIGP, Juvenal Marizamunda, yari umuyobozi w’ ishami rishinzwe ibikorwa byo kubungabunga amahoro (Peace Support Operations), mu gisirikare cy’ u Rwanda (Rwanda Defense Forces).
Uyu mugabo ufite imyaka y’ amavuko 49, arashatse akaba afite abana 4 ndetse akaba anafite impamya bumenyi ya Kaminuza mu bijyanye n’ amasomo ya gisirikare, akaba kandi anafite indi mpamya bumenyi y’ ikirenga mu bijyanye n’ imiyoborere n’ ubutegetsi, iyi mpamya bumenyi akaba yarayikuye muri Kaminuza yo mugihugu cya Ghana (Ghana Institute of Management and Public Adiministration).
DIGP Marizamunda yakoze amahugurwa yagisirikare atandukanye harimo nayo yakoreye mu gihugu cya Ghana umwaka ushize wa 2013, aya mahugurwa akaba azwi ku izina rya Senior Command and Staff Course.
Kinyarwanda
English











