Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Perezida Paul Kagame na John Kerry bumvikanye ubufatanye kugarura amahoro mu karere

Perezida wa Repubulika Paul Kagame kuri uyu wa kane yabonanye na Minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa Leta Zunze ubumwe za Amerika John Kerry.

Nk’uko byatangajwe na Ministri w’ububanyi n’amahanga w’u Rwanda Louise Mushikiwabo, ibiganiro hagati ya Perezida Kagame na Bwana Kerry byibanze ku kibazo cy’umutekano muke mu karere k’ibiyaga bigari ariko by’umwihariko muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo aho Amerika yagaragaje ko yifuza gukorana n’u Rwanda mu rwego rwo gushyigikira ikigomba gukorwa kugirango ikibazo cy’umutekano muke kibonerwe umuti.

Mu kiganiro Ministiri w’ububanyi n’amahanga w’u Rwanda Louise Mushikiwabo yagiranye n’itangazamakuru nyuma y’uwo mubonano hagati ya Perezida Kagame na Bwana Kerry, yavuze ko muri ibyo biganiro bavuze ko leta ya Amerika yifuza gushyigikira ibisubizo birambye by’umutekano muke muri Kongo.

‘‘Icyo Perezida wa Pepubulika yaganiriye na ministri w’ububanyi n’amahanga wa leta zunze ubumwe za Amerika ni uko igihe kigeze kugirango abantu bumvikane neza ibikorwa bikwiye gukorwa kugirango iki kibazo kirangire ndetse buri wese akagira icyo ashinzwe mu kuzana umutekano muri kariya karere kacu. Cyane cyane icyo minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa Amerika yifuzaga gutanga nk’ubutumwa kuri Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, ni uko leta zunze ubumwe za Amerika zifuza gukorana n’u Rwanda mu buryo burushijeho kugirango dufatanye dushyire ingufu hamwe dukomeze gushakisha umuti wa kiriya kibazo.”

Minisitiri Mushikiwabo yanagarutse ku nama yateranye mu minsi yashize ku cyicaro gikuru cy’umuryango w’abibumbye yize ku masezerano y’amahoro, umutekano n’ubutwererane yasinywe muri Adis Abeba.

Minisitiri Mushikiwabo yasobanuye ko ibipimo ngenderwaho byemejwe muri iyo nama mu rwego rwo gushaka umuti urambye ku kibazo cya Kongo bizafasha mu kumenya intambwe ziterwa mu gushyira mu bikorwa ariya masezerano hifashishijwe itsinda ry’abakozi baturutse mu bihugu 11 byasinye ayo masezerano ndetse n’umutwe ushinzwe kubungabunga amahoro n’umutekano MONUSCO.

Inkuru dukesha Radio Rwanda