Kuwa gatanu tariki ya 17 Ukwakira, Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame yayoboye umuhango wo kwizihiza isabukuru y’imyaka 10 komite z’abunzi zimaze zigiyeho mu gihugu cyacu.
Abunzi bakaba baragiyeho kugirango bakemure amakimbirane ashobora kuvuka mu bantu batarinze kujya mu nkiko, bikaba byaratumye imanza zijya mu nkiko zigabanuka ndetse n’igihe abantu bamaraga basiragira mu nkiko bakagikoresha bakora ibindi bibateza imbere.
Perezida Kagame yavuze ko atari ibyo gusa komite z’abunzi zafashishe igihugu n’abaturage ahubwo zatumye habaho umbwiyunge n’iterambere mu banyarwanda, aho yagize ati:” Komite z’abunzi zahaye ubutabera abanyarwanda nta kiguzi batanze, kandi zikemura amakimbirane mu buryo bwunga, biragaragara ko Abunzi ari inzira yo kwigira duhora dushaka”.
Perezida Kagame yaboneyeho umwanya wo kuvuga ko kuba imikorere y’abunzi ari umwe mu mico myiza y’u Rwanda, aari ikimenyetso kigaragaza ko abanyafurika bafite ubushobozi bwo kwikemurira ibibazo byabo.
Kinyarwanda
English











