Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Perezida Kagame yagejeje ijambo ku bitabiriye inama rusange ya 68 y'umuryango w'abibumbye

Perezida wa Repubulika Paul Kagame kuri uyu wa gatatu yagejeje ijambo ku nteko rusange y’Umuryango w’Abibumbye aho yamaganye imikorere y’urukiko mpuzamahanga mpanabyaha n’uburyo rukomeje kwibasira ibihugu byo muri Afurika. Iyo nteko rusange ikaba yarateraniye ku cyicaro gikuru cy’Umuryango w’Abibumbye mu mujyi wa New York muri Amerika.

Muri iryo jambo Perezida Paul Kagame yagaragaje ko amahame ajyanye n’ubutabera, amahoro, n’umutekano yatumye urwo rukiko rushyirwaho asigaye atubahirizwa ahubwo urwo rukiko rukibanda mu guhutaza agaciro k’ibihugu byo ku mugabane wa Afurika. Perezida Paul Kagame yavuze ko urwo rukiko rurangwa no kubogama gukabije iyo bigeze ku banyafurika.

Nk’uko Umukuru w’Igihugu yabisobanuye, abanyafurika bashyigikiye guca umuco wo kudahana aho uva ukagera ndetse n’ishyirwaho ry’imikorere y’ubutabera mpuzamahanga mu kuwurwanya, babikora bazi ko ubwo butabera mpuzamahanga buzagira uruhare mu kuzana amahoro n’umutekano hagati y’ibihugu no mu mbere habyo.

Atanga urugero rw’igihugu cya Kenya aho abayobozi bakuru barwo ubu bakurikiranwa n’urwo rukiko baregwa guteza imvururu nyuma y’amatora yo mu mwaka w’2008, Perezida Kagame yavuze ko bidakwiye ko uru rukiko rwibasira ibihugu byo muri Afurika kandi ko binyuranyije n’ayo mahame y’ubutabera, amahoro n’umutekano n’ubundi yatumye urwo rukiko rushyirwaho.

Yabwiye iyo nteko rusange ngo ‘‘...Uru rukiko rwagaragaje ukubogama gukomeye ku banyafurika, aho guteza imbere ubutabera n’amahoro, rwatsikamiye imbaraga zishyirwa mu gushaka ubwiyunge, rukoza isoni abayobozi bo muri Afurika nko mu gukurikirana abayobozi b’igihugu cya Kenya.  Abanyakenya bagaragaje ubushake bwo kwiyubaka, baharanira ubwiyunge ni nayo mpamvu bitoreye abayobozi bariho ubu. Izi mbaraga zose zigomba kunganirwa no gushyigikirwa...’’.

Mu ijambo rye na none Perezida Kagame yagarutse ku bibazo by’intego z’ikinyagihumbi, aho yongeye gusaba ko harebwa gahunda ihamye izakurikira nyuma y’igihe ntarengwa cy’umwaka w’2015. Perezida Kagame yabwiye inteko rusange y’umuryango w’abibumbye ko abaturage b’ibihugu bagomba guhabwa umwanya wo gutanga umusanzu wabo mu iterambere ry’ibihugu byabo.

Atanga urugero ku gihugu ayobora cy’u Rwanda Perezida Kagame yagize ati; ‘‘ Mu Rwanda twabonye ko guha abayobozi b’inzego z’ibanze ubushobozi ariko bakanasabwa kugaragaza ibyo bageraho n’imwe mu nzira yihutisha iterambere. Niyo mpamvu twita cyane kuri gahunda y’imiyoborere myiza kuko byubaka ikizere, twumva ko iyi ariyo nzira ihamye yo kugera ku iterambere rirambye...’’

Inteko rusamge y’Umuryango w’Abibumbye iteranye ku nshuro ya 68. Insanganyamatsiko y’uyu mwaka ikaba ishimangira ko ibihugu byo ku isi bigomba gushyiraho gahunda zifatika zigaragaza aho intego z’ikinyagihumbi zigana. Ibi bikaba bitewe nuko hakiri umubare munini w’abaturage baturiye isi bakiri mu bukene bukabije.

Inkuru dukesha Radio Rwanda