Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Perezida Kagame arasaba inzego z’umutekano gukorera hamwe mu kurwanya ibyaha

Kanda hano urebe amafoto

Ibi Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame yabisabye abayobozi ba Polisi bo mu bihugu byo munsi y’ubutayu bwa Sahara kuri uyu wa mbere tariki ya 3 Werurwe i Kigali, ubwo yatangizaga inama y’iminsi 2 y’ihuriro ry’abayobozi ba Polisi bo mu bihugu byo munsi y’ubutayu bwa Sahara.

Afungura iyi nama ku mugaragaro, Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame, yasabye abayitabiriye kurushaho gushimangira ubufatanye nk’inzira yo kugera ku ntego za Polisi zo kugeza ku baturage iterambere rishingiye ku mutekano.

Perezida Kagame yibukije abakuru ba Polisi bitabiriye iyi nama, ko inzego zishinzwe gucunga iyubahirizwa ry’amategeko zifite akamaro gakomeye cyane mu gutuma abaturage babaho mu mahoro, maze bakagera ku iterambere rirambye.

Perezida Kagame yavuze ko ntawakwirengagiza ko kubahiriza amategeko ari umusingi ukomeye w’iterambere, aha akaba yashimangiye ko ubufatanye mpuzamahanga ari ingirakamaro kugira ngo bigerweho.

Kuri iyi ngingo yagize ati :“Buri wese ku giti cye hari byinshi ashobora kugeraho, ariko dukoreye hamwe,  twagera ku iterambere ryihuse kandi rirambye.”

Perezida Kagame yakomeje avuga ko abaturage bakeneye kubaho mu mutekano usesuye, kabone nubwo muri iki gihe ibyaha byiyongereye, ndetse n’uburyo bikorwamo bugahinduka ku buryo ubu Isi ibangamiwe n’ibyaha ndengamipaka kandi akenshi bikoreshejwe ikoranabuhanga.

Aha akaba yavuze ko ibi byaha biri kugaragara ku Isi bidutegeka gukorera hamwe, kandi akaba ari ngombwa guteza imbere ikoranabuhanga mu kurinda umutekano.

Umuyobozi w’ihuriro ry’abayobozi ba Polisi z’ibihugu byo ku isi, Yousry (Yost) Zakhary, witabiriye iyi nama, mu ijambo rye yashimiye Polisi y’u Rwanda n’umuyobozi wayo ndetse na Leta y’u Rwanda uko bitanga mu gukumira ibyaha.

Yanavuze ko Polisi zo ku isi yose zigomba gukorera hamwe, zikongera ingufu, zikaba maso, ku buryo abanyabyaha batabona aho bamenera.

Yakomeje avuga ko uku gukorera hamwe no gutangira amakuru ku gihe ndetse no guhana ubunararibonye, ari inshingano yabo kugirango abanyabyaha bafatwe, dore ko bo batita ku mipaka itandukanya ibihugu, kuko babikorera mu gihugu runaka bagahungira mu kindi.

Yasoje avuga ko gutandukanya indimi, imico ndetse rimwe na rimwe n’amategeko, bitabuza inzego z’umutekano gukorera hamwe hagamijwe gafata abanyabyaha kuko ariyo nshingano yabo bose.

Umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda IGP Emmanuel K. Gasana yavuze ko Polisi y’u Rwanda imaze gutera intambwe ishimishije mu gukumira ibyaha, anashimira ubuyobozi bw’ishyirahamwe ry’abakuru ba Polisi b’ibihugu byitabiriye iyi nama uburyo badahwema gufatanya mu gukumira ibyaha.

Yakomeje avuga ko n’ubwo iterambere mu bijyanye n’ikoranabuhanga rimaze kugaragara nk’iritiza umurindi ibyaha ku isi, nabo bazafatanya kugirango babirwanye, haba ku rwego rw’akarere ndetse no ku rwego mpuzamahanga.

Yanavuze kandi ko kuba iyi nama yabereye mu Rwanda ari ikigaragaza ko u Rwanda rufitiwe icyizere no kuba intangarugero mu gukumira ibi byaha.

IGP Gasana yavuze ko iyi nama ari umwanya mwiza kuri Polisi y’u Rwanda nk’igihugu kimaze kugera ku mutekano uhamye nyuma ya Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994, kugira ngo rusangize ubunararibonye ibindi bihugu byitabiriye iyi nama.

Yavuze ko iyi nama izatuma barushaho gukorera hamwe, bakarushaho kongera ubufatanye bwari busanzweho no kongera ingufu haba ku rwego rw’akarere nurwego mpuzamahanga hagamijwe kuba mu isi itekanye.

IGP Gasana, yijeje ubufatanye abitabiriye iyi nama itegerejweho kuvamo imyanzuro yo gushimangira ubufatanye bwa Polisi yo mu bihugu bitandukanye mu kurwanya ibyaha ndengamipaka kandi bikoranye ikoranabuhanga.

Iyi nama iri kubera mu Rwanda ifite insanganyamatsiko igira iti: “Kujyanisha ibikorwa bya Polisi n’igihe, hagamijwe kubaka isi itekanye kurushaho”(Contemporary Policing for a safer World).

Iyi nama ikaba ije ikurikiye izindi 2 zabereye muri Afurika y’Epfo mu myaka ya 2000 na 2006.

Kanda hano urebe amafoto